Ishuri ryigishaga umuziki ku Nyundo rigiye kwimurirwa i Muhanga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Ishuri ryigisha umuziki ryakoreraga ku Nyundo rigiye kwimukira mu Karere ka Muhanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no kuzabasha kuryongerera ubushobozi mu kurushaho gufasha abanyempano benshi.

Iri shuri ry’umuziki ryakoreraga muri Ecole d’Art de Nyundo rikaba rigiye kwimurirwa mu Karere ka Muhanga ryatangiye mu 2014, abaryigamo barangiza amasomo nyuma y’imyaka itatu, aba mbere barirangijemo basohotse muri Werurwe 2017.

Umuyobozi w’iryo shami ryigisha umuziki, Murigande Jacques, uzwi ku izina rya Migthy Popo mu buhanzi, yabwiye IGIHE ko kwimuka kw’iri shuri risanzwe rifashwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, WDA, ari zimwe mu mpinduka zizarushaho kuzamura urwego rwaryo.

Yavuze ko rizimurirwa ahahoze Kavumu College of Education Campus, i Muhanga hafi ya Kabgayi.

Ibikoresho byose byamaze kwimurwa ndetse hakorerwa isuku, kuhigira bizatangirana n’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bazagerayo ku itariki ya 20 Mutarama 2018.

Yagize ati "Impamvu nyamukuru yo kwimuka ni uko hariya ku Nyundo ari hato, urebye n’ubundi twari dusanzwe tuhakorera by’agateganyo. Ni hato cyane. Aho twimukiye ni hagari, dushobora no kwagura no gufata abanyeshuri benshi, tuzabona aho gushyira ibyuma n’ibindi."

Yongeyeho ati "Aho twimukiye ni hanini kandi tuzaba turi twenyine. Ku Nyundo nk’urugero twari kumwe n’abana biga ubugeni, hari nk’igihe rero twacurangaga ugasanga bisa nk’ibyabatesheje kwiga neza mu bwisanzure. Aho tugiye harahagije ndetse hari n’ibibanza ku buryo ishuri ryarushaho kwagurwa mu gihe bibaye ngombwa."

Yavuze ko kugeza ubu bafite abanyeshuri bazajya mu mwaka wa gatanu n’abazinjira mu mwaka wa kane akaba ari no muri urwo rwego imirimo yo kwimura ikigo izahita igendana n’urugendo rwo gushaka abandi bafite impano bifuza kwiga umuziki bo hirya no hino mu Rwanda.

Ibikorwa by’ijonjora ryo gushakisha abanyempano bazinjira muri iri shuri ry’umuziki rikurikiranwa bigizwemo uruhare na WDA, bizatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 10 bizasorezwe Iburasirazuba ku ya 18 Mutarama 2018, hanyuma icyiciro cya nyuma kizasiga hamenyekanye abahiga abandi gikorwe ku munsi ukurikiyeho muri IPRC Kigali.

Ibikorwa byo kwiyandikisha ku bifuza guhatanira kwinjira mu rya muzika nyarwanda bikorerwa ku bigo bya IPRC mu Ntara enye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ndetse no ku rubuga rwa internet rwa WDA.

Buri mwaka iri shuri rikurikiranwa bigizwemo uruhare na WDA ritoranya abanyeshuri 30 bafite impano yo gukora umuziki bo kujya kwiga no kubyiyunguramo ubumenyi, biri mu bizatuma u Rwanda rukomeza kugira abanyamwuga benshi mu muziki, ugatera imbere.

Ishami ryigisha umuziki ubusanzwe ryakoreraga mu ishuri ry’ubugeni mu Murenge wa Nyundo kuva ryashingwa ryasohoye abanyeshuri bagaragaza ubuhanga, bamwe bavuyemo abahanzi bifuza kubigira umwuga ubatunga abandi bibafasha gusarura amafaranga binyuze mu itsinda ryitwa Sebeya Band bashinze ricuranga rikanafasha abahanzi kubaherekeza mu majwi mu bitaramo bikomeye bitandukanye bibera mu Rwanda.

Ijonjora ry'abanyeshuri bazinjira mu ishuri ry'umuziki rigiye gutangira
Iri shuri rimaze kurekura abanyeshuri bagaragaza ubuhanga mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza