"Iterambere", indirimbo Gisa yakoreye umunsi wo kwibohora ukamusanga muri gereza

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yashyize hanze indirimbo yise “Iterambere” yari yarakoze mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23 ariko ntiyajya hanze kuko yari afunzwe.

Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda atanu, Gisa avugamo uburyo u Rwanda rwageze ku iterambere, amahoro n’umutekano bigaragara nyuma y’ibibazo bikomeye rwaciyemo.

Mu nyikirizo yayo agaragaza ko abanyarwanda nibakomeza gufashanya bagakorera hamwe nta kabuza igihugu cy’imisozi igihumbi kizagera ku iterambere ridasanzwe.

Gisa yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yari yayikoze nk’impano yageneye u Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23 ariko ntiyabasha kuyisohora kuko yari afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati “ Nayikoze mbere ariko nayiteguriye umunsi wo kwibohora hazamo ikibazo cy’uko ntari mpari. Ariko nabonye ubu mpari kandi harimo ubutumwa bwiza abanyarwanda bagakwiye kumva nyishyira hanze.”

Ku ruhande rwe, umunsi wo kwihobora ku nshuro ya 25 icyo uvuze kuri Gisa ngo ni uko hari aho yavuye hakaba n’aho ageze kandi heza ugereranyije n’ubuzima yahozemo.

Gisa Cyinganzo ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite impano idashidikanywaho ariko badindijwe n’ibiyobyabwenge. Yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.

Yavuye muri gereza muri Mata 2019 ubwo yari arangije igihano cy’igifungo cy’umwaka n’igice.

Ubu avuga ko yahindutse burundu, ari gukora indirimbo zitandukanye kugira ngo yongere akoreshe impano ye.

Gisa yabwiye IGIHE ko indirimbo 'Iterambere' yari yayikoze nk’impano yageneye u Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23 ariko ntiyabasha kuyisohora kuko yari afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza