Itorero Urukerereza ryakoze igitaramo kidasanzwe i Rwamagana (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Kamena 2017 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryakoze igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Rwamagana, cyibanze ku kwibutsa uko kera Intore zahigaga no kurushaho kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo.

Iki gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’ikigo cya St. Aloys Rwamagana mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2017, cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko, abanyeshuri ndetse n’abaturage benshi mu Mujyi wa Rwamagana.

Iki gitaramo cyabimburiwe n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bagize Symphony Band bagaragaza ubuhanga mu micurangire ari na ko bakira abashyitsi n’abasangwa bari baje kwihera ijisho abagize Itorero Ndangamuco ry’Igihugu.

Mu mbyino z’ubudasa, kuvuna umugara, umuhamirizo w’intore n’ibyivugo n’ibisigo nka kimwe mu byari bishyizwe imbere muri iki gitaramo cyiswe ’Imihigo y’Intore’, Itorero Urukerereza ryakoze igitaramo cyamaze amasaha atatu rihanyurana umucyo.

Intore z’Urukerereza zavunnye sambwe ziri kumwe n’umutoza Muyango, bibanda ku kugaragaza bimwe mu bikubiye mu muco gakondo n’imigenzereze yo mu Rwanda rwo hambere, bagaruka cyane ku buryo Intore zahigaga bijyanye n’intego y’iki gitaramo.

Nyuma y’imbyino z’iri torero, abitabiriye bataramiwe n’Umutoza Mariya Yohana, aririmba zimwe mu ndirimbo ze, ateye ’Intsinzi’ benshi mu bitabiriye barahaguruka bamufasha kuyibyina.

Ababyinnyi b'Urukerereza

Iki gitaramo cy’Itorero Urukerereza cyacuranzwemo ibikoresho by’umuziki bitandukanye bigaragaza umwimerere gakondo, havuzwe amazina y’inka hanagaragazwa ibindi birango by’umuco Nyarwanda mu buryo butandukanye.

Igitaramo cyasojwe n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo basusurutsa abitabiriye mu njyana zitandukanye zirimo izo mu Rwanda ndetse n’izumvikanisha ubuhanga zo mu mahanga.

Itorero Urukerereza ryataramiye i Rwamagana rimaze imyaka irenga 40 rishinzwe, muri icyo gihe cyose ryigaragaje nk’irihora ku isonga mu kubumbatira umwimerere w’imbyino n’indirimbo gakondo, ibyo bikagaragarira mu bigwi abarigize bavanye hirya no hino ku Isi mu maserukiramuco atandukanye.

Umurishyo w'ingoma...
Muri iki gitaramo berekanye ubukire buhishe mu muco nyarwanda
Semanza, umwe mu ntore zifite ubuhanga buhanitse mu Urukerereza
Mariya Yohana na Muyango, abatoza b'itorero Urukerereza
Abize umuziki ku Nyundo baririmbye muri iki gitaramo
Yavugije ikondera bose baranyurwa
Ababyinnyi berekanye ko bitoje bihagije
Benshi banyuzwe n'iki gitaramo
Iyi ntango yifashishijwe mu kwerekana uko kera byagendaga
Igitaramo cy'Urukerereza cyitabiriwe n'abayobozi bo muri Minisiteri y'Umuco na Siporo
Intore z'Urukerereza zivuna sambwe
Itorero Urukerereza ryakoresheje ibicurangisho gakondo bitandukanye
Mariya Yohana yaririmbye 'Intsinzi'
Symphony Band igizwe n'abanyeshuri bo ku Nyundo yagaragaje ubuhanga mu micurangire
Umutoza w'Urukerereza, Muyango Jean Marie
Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yishimiwe muri iki gitaramo

Amafoto: Dusabimana Aimable


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza