Itsinda ry’ababyinnyi Sherrie Silver yashinze mu Rwanda rizagaragara mu ndirimbo y’abahanzi bakomeye ku Isi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’ababyinnyi b’abanyarwanda rya Silverbeat World, ryashinzwe na Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi ku rwego mpuzamahanga, ryifashishijwe mu mashusho y’indirimbo y’itsinda ryo mu Butalayini rya Takagi & Ketra.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ababyinnyi bagize itsinda rya Silverbeat World berekeje muri Zanzibar, aho basanzeyo umukuru wabo Sherrie Silver.

Bajyanye n’umwana w’umukobwa witwa Shakira n’umubyeyi we akaba umwe mu bafashwa n’umuryango wa Children Of Destiny washinzwe na Sherrie Silver.

Umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye IGIHE ko muri uru ruzinduko rwabo muri Zanzibar, bakoze akazi ko kubyina mu mashusho y’indirimbo y’itsinda ry’abasore babiri b’Abataliyani “Takagi & Ketra.”

Iyi ndirimbo yitwa Jambo bakaba barayifatanyije n’umutaliyanikazi Giusy Ferreri n’umunya-Jamaica OMI wamamaye mu ndirimbo yitwa Cheerleader

Bigaragara ko aba bahanzi bashaka kuzatungura abakunzi babo babereka amashusho y’indirimbo yabo arimo Sherrie Silver n’ababyinnyi be.

Ku mbuga nkoranyambaga zabo berekanye ko bari muri Zanzibar ariko nta foto bigeze berekana bari kumwe n’uyu mukobwa ufatwa nk’umwamikazi w’ababyinnyi muri Afurika.

Sherrie Silver nawe ifoto yashyize kuri Instagram ye igaragaza ko ari mu gikorwa cyo gufata amashusho yahishe isura y’umwe muri aba bahanzi.

Ketra na Takagi bose ni abanditsi b’indirimbo bakanazitunganya. Ntibaririmba ahubwo bakorana n’abahanzi batandukanye izo indirimbo zikabitirirwa ibimenyerewe ku barimo DJ Khaled n’abandi.

Kuva batangira gukorana mu 2012 bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ku kigero cyo hejuru. Harimo iyitwa Roma-Bangkok yahuriwemo na Baby K Giusy Ferreri yabaye indirimbo y’umwaka wa 2015 mu Butalayani, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 200 kuri YouTube.

Mu 2018 bakoze indirimbo bise Amore e capoeira bahurije hamwe Giusy Ferreri na Sean Kingston imaze kurebwa inshuro miliyoni 152.

Uyu ni umushinga wa kabiri itsinda ry’ababyinnyi rya Silverbeat rikoranye na Sherrie Silver nyuma y’indi ndirimbo babyinnyemo bafatanyije n’itorero ry’igihugu cya Cameroon nayo itarajya hanze.

Biteganyijwe ko aba babyinnyi bazagaruka mu Rwanda kuri iki cyumweru mu gihe indirimbo yo izasohoka tariki 24 Gicurasi 2019.

Imwe mu ndirimbo za Takagi na Ketra

Cheerleader ya OMI

Takagi na Ketra ni abanyamuziki bakomeye cyane ku rwego mpuzamahanga
Sherrie Silver n'ababyinnyi be mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Takagi na Ketra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza