Joey Blake, uwa mbere mu bazasusurutsa Kigali Up yageze mu Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Joey Blake, umwe mu bahanzi bakomeye bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye iserukiramuco rya Kigali Up yageze mu Mujyi wa Kigali atangira imyiteguro yo kuzasusurutsa abakunzi b’umuziki.

Iri serukiramuco rizatangira ku itariki ya 26 Nyakanga rizasozwe ku itariki 28 Nyakanga 2018, ibitaramo byose bizajya bibera kuri Stade Amahoro i Remera. Ni ku nshuro ya munani ritegurwa kuko ryatangijwe mu mwaka wa 2011.

Mu kiganiro na IGIHE, Joey Blake wageze mu Rwanda mbere y’abandi bahanzi bakomeye bategerejwe muri iri serukiramuco rimaze gushinga imizi mu gihugu, yavuze ko ku nshuro ya gatatu abantu bamwitegaho kubasusurutsa ndetse ngo yiteguye gufatanya n’abandi kunyura abazitabira binyuze mu muziki w’umwimerere. Ni ku nshuro ya gatatu yitabiriye iki gikorwa.

Yagize ati “Nkunda iki gihugu mu by’ukuri, ni ahantu numva hameze nko mu rugo. Mu iserukiramuco icyo abantu bakwitega ni ukwizihirwa, nanjye nkunda umuziki mu buryo bwose, nanjye nibyo nkunda, nishimira gushimisha abantu.”

Yavuze ko akunda by’umwihariko ikirere cy’u Rwanda ndetse n’abantu muri rusange kubera urugwiro rubaranga ariko by’umwihariko agakunda imbyino gakondo n’izizwi nk’Intwatwa kuko yishimira kumva no kubona ibintu bishya.

Yongeyeho ati “Maze igihe nkorana na Popo ku bijyanye n’ishuri [ry’umuziki], naje mbere kubera iserukiramuco no gukorana n’ishuri kugira ngo ritere imbere. Ndi kubafasha mu bijyanye n’imiterere ya za porogaramu zikoreshwa.”

Prof. Joey Blake asanzwe ari umwarimu wigisha ibijyanye no kugorora amajwi ndetse yagiye asangiza abiga mu Rwanda ku bunararibonye bwe mu bihe bitandukanye. Yibanda ku muziki wo kuramya no guhimbaza, yakoze indirimbo zamenyekanye ziri kuri album nka Songs from the Singing Soul n’iyitwa Through My Eyes.

Kigali Up ifite ishema…

Umuyobozi wa Kigali Up Music Festival, Might Popo [Murigande Jacques], yavuze ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizagaragaramo ubuhanzi buri hejuru kandi rigakorwa mu nsanganyamatsiko y’urukundo rufitiwe u Rwanda bigakorwa hashyushywa Umujyi wa Kigali mu buryo bw’imyidagaduro.

Yagize ati “Imyiteguro imeze neza, ikindi navuga ko ari isomo ry’ubuzima rikomeye, kubona umuhanzi wo mu Rwanda abona amahirwe yo guhura n’abahanzi nk’aba bakomeye nka Alpha Blondy cyangwa uyu Joey Blake n’abandi bo mu mahanga. Ni ibintu umuntu atabonera ikiguzi, nanjye nk’umuhanzi ni ibintu byanyungukiye cyane kurusha ibyo nabonye mu mashuri byose, kuko baraganira bakungurana ibitekerezo bakabigiraho byinshi.”

Yakomeje agira ati “Kubona noneho bari ku rubyiniro rumwe, ni ikintu gikomeye cyane, tekereza nko mu mupira w’amaguru kubona Messi cyangwa nka Mbappe bari hano ku kibuga mu Rwanda. Nk’igihe Ismael Lo aza hari abahanzi bazaga kudushimira barira, amarira y’ibyishimo agwa, batiyumvisha ko bari buzahure n’umuhanzi ukomeye ku rwego rwe. Ni ibintu bikomeye cyane kubona abantu nk’aba bahurira hamwe n’abakora umuziki mu Rwanda.”

Yongeyeho ko hari ubunararibonye amaze gukura mu gutegura iri serukiramuco mu buryo butarondoreka ariko by’umwihariko ashimangira ko uruganda rw’umuziki rugifite urugendo rurerure ariko abarurimo, bakaba bari mu nzira nziza yatuma bagera kure, ibyo ubwabyo abifata nk’intsinzi imaze kugerwaho.

Ati “Agashya mbona mu myaka iri imbere ni uko ntazaba ndi njyenyine mu gutegura iri serukiramuco. Nifuza ko abandi banyarwanda bazaba bifuza kuza no gushora imari muri iri serukiramuco barizamo, tugafatanya tukareba uko twariteza imbere cyane rikagera kure.”

Alpha Blondy azaririmba mbere y’abandi

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi Seydou Koné [Alpha Blondy] ari mu bahanzi bakomeye bategerejwe kuzaririmba muri iri serukiramuco. Might Popo yabwiye IGIHE ko azaririmba ku munsi wa mbere, tariki ya 26 Nyakanga 2018, mu gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu muhanzi agenderera u Rwanda

Abakunda Alpha Blondy, mu mwaka ushize bababajwe bikomeye no kuba atarabashije kubataramira gusa kuri iyi nshuro yahamije ko ngo nta gisibya ndetse abategura Kigali Up bateguje umuhuro we n’abahanzi bo mu Rwanda, bazagirana ibiganiro byihariye nyuma y’igitaramo azakora ndetse anabonane na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.

Mu bandi bahanzi bakomeye bategerejwe muri iri serukiramuco, harimo Kenny Wesley na Soulful Nerd bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Annet Nandujja (Uganda), Third Eye & Lulu (Malawi), Jah Bone D usanzwe uba mu Busuwisi ariko wamaze kugera mu Rwanda n’abandi batandukanye.

Aba bahanzi baziyongeraho abandi bo mu Rwanda barimo Dany Nanone, Jody Phibi, Andy Bumuntu, Igor Mabano, Rita Kagaju wicurangira guitar akanaririmba, Active, Kamayirese, Karinijabo n’abandi batandukanye bakora umuziki w’umwimerere.

Joey Blake, umuhanzi wa mbere mu bazaririmba muri Kigali Up baturutse muri Amerika yageze i Kigali
Yavuze ko impamvu yazindutse mbere y'abandi ari ukugira ngo atange n'umusanzu mu kwigisha abiga mu ishuri ry'umuziki rya WDA
Might Popo yifuza ko mu myaka iri imbere yabona abantu batandukanye bafatanya mu gutegura iri serukiramuco no mu buryo bw'ishoramari n'ubushobozi
Yavuze ko kuba abahanzi bo mu Rwanda babasha kuririmbana n'abahanzi bakomeye ku ruhando mpuzamahanga ari ibintu bitera ishema mu gutegura iri serukiramuco

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza