Kalisi Sabrina wabaye Miss Photogenic 2015 yambitswe impeta n’umusore bagiye kubana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Mutarama 2019 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Kalisi Ihozo Sabrina watowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yamaze kwambikwa impeta n’umusore bakundana amwemerera kuzamubera umugore.

Ibi byabaye mu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2018, aho bari kumwe n’inshuti zabo za hafi n’abo mu muryango.

Ni ibintu byabakozwe mu ibanga kuko nta hantu aba bombi bigeze babitangaza. Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko Sabrina atagikunda ko ubuzima bwe bumenyekana mu itangazamakuru “kuko atakiba mu Isi y’imyidagaduro, yiyeguriye Imana cyane.”

Sabrina n’umukunzi we bamaze igihe kitari gito bakundana kandi ngo barateganya no guhita bakora ubukwe vuba.

Kalisi Ihozo Sabrina w’imyaka 25 ni mushiki w’umuhanzi wamenyekanye nka Dady Cassanova. Yabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 mu muhango wabaye kuwa 22 Gashyantare 2015.

Icyo gihe Miss Kundwa Doriane niwe wari wambitswe ikamba rya Nyampinga akurikirwa Uwase Vanessa Raissa, Akacu Lynca, Muthoni Fiona Naringwa na Mutoni Balbine.

Kalisi Sabrina yabaye Miss Photogenic muri 2015
Nyuma yo kumwambika impeta bakase umutsima bashimangira igihango bahanye
Sabrina n'umukunzi we bamaze igihe mu rukundo
Sabrina n'umukunzi we baritegura gukora ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza