Kate Bashabe yahurije The Ben, Buravan n’abandi mu ndirimbo itanga ihumure

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kate Bashabe yasohoye indirimbo yise You & I yahurijemo abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Christopher, Mani Martin, The Ben, Yvan Buravan na Andy Bumuntu.

Ni indirimbo irimo ubutumwa bwo guhumuriza abataye icyizere kubera ibibazo bitandukanye bahura na byo mu buzima. Ikangurira abantu bose gushyira hamwe mu rwego rwo guhindura Isi nziza kurusha uko bayisanze.

Kate Bashabe wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, yavuze ko yabitewe n’uko akunze kubona abantu benshi bataye icyizere cy’imibereho yabo.

Ati "Nkunze kujya gufasha abantu bakennye mu cyaro. Hari umuntu ufasha ariko akakubwira ati ‘mwana wanjye nubwo unsuye sinzi ko ejo nzaramuka."

Bashabe yavuze ko yahisemo aba basore ngo baririmbane kuko ari bo bamworoheye bitewe n’uko basanzwe ari inshuti ze za hafi.

Mu rwego rwo kujyanisha ubutumwa buri mu ndirimbo n’ibikorwa, Bashabe n’aba bahanzi biyemeje gukora igikorwa cy’urukundo cyo kwishyurira abarwayi mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi. Kizaba tariki 08 Kamena 2019.

Andy Bumuntu yagize ati "Iki gikorwa cyo gusura abarwayi ni cyo cya mbere, gufasha ntabwo bijya bihagarara ariko aho kugira ngo dukusanye imbaraga hirya no hino twashyira imbaraga ahantu hamwe ariko tukazana impinduka zigaragara bihereye muri CHUK ariko siho bizarangirira."

Muri iyi ndirimbo Kate Bashabe aririmbamo agace gato kabanza ndetse n’ijwi rye ryumvikana ko atari ribi na gato. Yavuze ko na we asanzwe azi ko afite impano yo kuririmba ariko atigeze atekereza kubikora nk’akazi.

Ati “Impano ndayifite no ku ishuri nararirimbaga nko mu rusengero, hari n’indirimbo nagiye nkora ariko nishimisha. Ntabwo nigeze nshaka gutangira ubuhanzi. Ntabwo ari ibintu nashatse gukora nk’akazi.”

Uyu munyamideli akora ibikorwa by’urukundo bitandukanye byiganjemo guha abakene ibyo kurya n’ibindi bukoresho by’ibanze.

Kate Bashabe asobanura uko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje

You & I ya Kate Bashabe hamwe n’abandi bahanzi

Kate Bashabe yiyemeje gutanga icyizere ku bagitaye akoresheje indirimbo
Mani Martin na Andy Bumuntu bari muri iyi ndirimbo ya Kate Bashabe
Yvan Buravan uri ibumuso yifatanyije na Kate Bashabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza