Kigali: Abanyempano batatu bahembwe mu irushanwa ry’ubusizi bw’imivugo (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Mutarama 2017 saa 02:51
Yasuwe :
1 0

Urubyiruko rufite impano y’ubusizi bw’imivugo mu Mujyi wa Kigali rwahembwe mu gikorwa cyateguwe n’itsinda Trans Poesis rigamije gufasha abasizi kongera ireme ry’inganzo.

Iki gikorwa cyiswe ’Kigali itatswe n’ubusizi’ cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017, kuri Café Neo mu nyubako ya The Office iherereye mu Kiyovu. Abasizi 12 bafite impano mu kuvuga imivugo mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa bari rwabukereye.

Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye biherekeza impano y’ishusho y’umusizi Nyirarumaga wabayeho mu Rwanda ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu mwaka wa 1510. Abitabiriye basusurukijwe n’umuririmbyi Mani Martin umenyerewe cyane mu ndirimbo zifite umudiho wa kinyafurika.

Uwabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abakoresha Ikinyarwanda ni uwitwa Maniraguha Carine, azahita akorerwa amashusho n’amajwi y’umwe mu mivugo yahimbye. Abandi batsinze mu bindi byiciro ni uwitwa Karangwa Natacha ukoresha Icyongereza na Ruzigana Kerus Tonny ukoresha Igifaransa.

Maniraguha Carine wegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa yarangije amashuri mu ishami ryiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza ya ULK, akimara kwegukana intsinzi yavuze ko bimuhaye imbaraga zo gukomeza kuzamura impano ye.

Ati "Kuva ubu bimpaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane, nkandika ibintu bifite akamaro, byigisha abantu. Abafite impano y’ubusizi n’abandi bari mu kigero cyanjye n’abashishikariza gukomeza kubishyiramo imbaraga kuko ni ibintu byiza bituma umuntu abwira abantu ikiri ku mutima, kandi ni ibintu abantu bakunda cyane bakanabyishimira."

Uyu mukobwa yanatowe n’abitabiriye iki gikorwa nk’uwahize abandi bimuha amahirwe yo kwegukana ibindi bihembo bitangwa n’iduka ’Je te Promesse’ riri mu bafatanyabikorwa b’itsinda Trans Poesis.

Trans Poesis yateguye iki gikorwa ni itsinda ryashinzwe n’abantu batatu aribo Tuyisenge Olivier, Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi, bakaba bariyemeje guteza imbere ubusizi mu Rwanda nk’uko babitangaje.

Dr. Andrea Grieder yabwiye IGIHE ko batekereje gutangiza iri rushanwa biturutse ku buryo ubusizi ari kimwe mu bukungu umuco w’u Rwanda wihariye ndetse bakaba bafite n’intego yo kuzakomeza kwagura iki gikorwa.

Ati "Ikigamijwe ahanini ni ukuzamura ubumenyi bw’abasizi mu byo bakora ndetse bikaba byagirira akamaro na sosiyete muri rusange, bakanabasha kugeza ubumenyi bwabo ahandi. Trans Poesis tuzakomeza gushyigikira abakora ubusizi ndetse no kuzamura urwego rw’iki gikorwa."

Yakomeje avuga ko ubusizi ari ’inzira ifasha ababukora kuvuga ibyiyumviro byo ku ndiba y’umutima’ binyuze mu buryo bunoze kandi buryoheye amatwi y’abakurikira ababukora.

Mu Rwanda rwo hambere, umusizi yafatwaga nk’umuntu ukomeye kuko ahanini abasizi bamenyaga amabanga y’i Bwami cyane. Ibyo byatumaga i Bwami hatabura umusizi ku buryo bahasimburanaga.

Maniraguha Carine wahize abandi mu irushanwa 'Kigali itatswe n'ubusizi'
Ruzigana Kerus Tonny yahize abandi mu kuvuga imivugo y'Igifaransa
Umuhanzi akaba n'umwanditsi François Gasimba ni we wari ukuriye akanama gatanga amanota
Umusizi Maniraguha Carine ashyikirizwa igihembo
Yerekanye ko n'ababana n'ubumuga bwo kutabona bashobora kuba abasizi
Abatsinze n'abateguye iki gikorwa: Uhereye ibumoso, Kayitare Mustapha; Maniraguha Carine; Ruzigana Kerus Tonny; Karangwa Natacha; Dr. Andrea Grieder na Tuyisenge Olivier
Abo mu muryango wa Maniraguha Carine bari baje kumushyigikira
Carine ari kumwe n'umubyeyi we wasazwe n'ibyishimo nyuma y'irushanwa
Dr. Andrea Grieder uri mu bashinze itsinda Trans Poesis ryateguye iki gikorwa
Ibyishimo byari byose kuri Caline wahize abandi muri iri rushanwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza