Kim Kardashian na Kanye West batanze arenga miliyoni y’amadolari mu kurinda umugore ubatwitiye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West biyemeje gutanga arenga miliyoni y’amadolari ya Amerika mu kurindira umutekano umugore ubatwitiye umwana wa gatatu ndetse bamushakira inzu yimukiramo n’abarinzi batandatu kuzageza abyaye.

Aba bombi basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe, byaherukaga gutangazwa ko bishyuye umugore ngo azababyarire nyuma y’aho babwiwe n’abaganga ko bidashoboka ko Kim Kardashian we yongera gutwita ngo yibaruke amahoro.

The Sun yatangaje ko Kim Kardashian na Kanye West muri iyi minsi bafashe ingamba nshya zo kurinda umugore ugiye kubabyarira umwana wa gatatu ndetse bakaba bamushakiye abarinzi b’umutekano bazahembwa akayabo ka miliyoni $ 1.2, mu rwego rwo kumushyira kure ya rubanda n’itangazamakuru.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango w’ibyamamare yabwiye icyo kinyamakuru ko inzu uwo mugore yimuriwemo iherereye mu Mujyi wa Los Angeles.

Yagize ati "Ndakeka ko ako ari ko gace watekereza bwa nyuma ugiye gushaka umugore utwitiye umuryango w’ibyamamare by’i Hollywood. Ni inzu nziza, yagutse kandi Kanye afite ’cameras’ zo gushyira ahantu hose muri iyo nzu no hanze ku bw’umutekano n’uburinzi."

Uyu mugore azajya anarindwa n’itsinda ry’abantu babyishyuriwe ndetse yanakodesherejwe umushoferi we bwite mu rwego rwo kumurinda amavunane mu gihe ashatse kugira aho atemberera cyangwa ajya.

Uwatangaje ayo makuru, yongeyeho ati "Hari abarinzi batandatu bakora igihe cyose basimburana kuzageza amezi icyenda ashize."

Yakomeje agira ati "Bakodesheje imodoka enye zitandukanye kandi uwo mugore bamushakiye umushoferi we bwite. Ku bw’ibyo, gukodesha inzu, ibyo azajya akoresha mu mutekano n’imishahara y’abarinzi be, byose hamwe iyo ubibaze usanga bizafata akayabo gakabakaba miliyoni 1.5 $."

Kim Kardashian ubwe yari aherutse kwanga kugira icyo avuga ku makuru akomeje gucicikana y’umugore ugiye kubyarira umuryango we na Kanye West; ubwo yari ari muri New York Fashion Week ku Cyumweru, tariki 10 Nzeri 2017, yavuze ko igihe nikigera we n’umugabo we bazavuga byeruye iby’umwana wa gatatu bateganya kwakira.

Abaganga babujije Kim Kardashian kuzongera kubyara

Ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita. Iyi ni yo mpamvu we n’umugabo we bafashe icyemezo cyo gushaka umuntu uzababyarira.

Uwakodeshejwe yishyuwe $ 45,000 y’amezi icumi ndetse biyemeza kujya bamuha umushahara ungana na $ 4,500 buri kwezi.

Mu masezerano bagiranye n’uwo mugore byamaze kwemezwa ko agiye kubabyarira umukobwa, bemeranyijwe ko mu gihe cyo kwibaruka naramuka agize ikibazo muri nyababyeyi cyangwa indi myanya myibarukiro azishyurwa $4,000.

Icyo gihe Kim Kardashian na Kanye West banasabwe gutanga ingwate ingana na $68,850 mu rwego rwo kwizeza uburenganzira ku mafaranga uwabafashije kubona umugore uterwa intanga ngo azababyarire umwana wa gatatu.

Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri
Kanye West n'umugore we bimuye umugore ubatwitiye bagize ibanga
im Kardashian ubyaye kabiri yabwiwe ko adashobora kwibaruka ukundi amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza