Kim Kardashian yagaragaje isura y’umuhungu aherutse kwibaruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Kamena 2019 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian yagaragaje isura y’umuhungu uherutse kuvuka yari atwitiwe n’undi mugore anahishura ko ashobora gufata izina rya ‘Ye’, Kanye West asigaye yiyita.

Kim Kardashian yashyize hanze ifoto y’umuhungu we Psalm [Zaburi] witiranwa n’igitabo cyo muri Bibiliya kibarizwa mu Isezerano rya Kera, arangije yongeraho ‘Ye’.

Tariki ya 10 Gicurasi 2019 nibwo Kim na Kanye babyaye umwana wa kane. Uyu muhungu yavutse habayeho guhuriza intanga z’ababyeyi be mu nda ibyara y’undi mugore wahawe ikiraka cyo kumutwita.

Nyuma y’icyumweru kimwe ababyeyi be batangaje ko uyu mwana bamwise Psalm, ryongeweho West ry’umubyeyi we, bishatse kuvuga ko ubu yitwa Psalm Ye West.

Umuntu wa hafi w’uyu muryango aherutse kubwira ikinyamakuru People ko Kim na Kanye bari mu bihe by’agakiza ari nayo mpamvu bise umwana wabo izina ryo muri Bibiliya.

Kanye West yise umwana we izina ryo muri Bibiliya nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangije amasengesho ya buri cyumweru.

Muri iyi minsi Kanye West ngo akunze gusoma Bibiliya cyane muri Yobu, Zaburi, Imigani n’Indirimbo za Salomo.

Kanye West afata Zaburi nk’igitabo kirimo ubuhanga bwinshi n’ubwo ari kirekire ngo ntabwo yiganda kugisoma.

Bijyanye n’igisobanuro cya Zaburi, Kanye West yisanisha n’Umwami Dawidi wajyaga ukosezereza Imana kandi ari n’umukozi wayo, ariko agaca bugufi agasaba imbabazi, Imana ikamugirira ibambe. Kuba yakwita umwana we iri zina ngo ntibitunguranye.

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane, barimo North West, Saint West, Chicago West na Psalm Ye West uherutse kuvuka.

Kanye West, umugore we Kim Kardashian n'abana babo mbere yo kubyara umwana wa kane
Umwana Kanye West na Kim Kardashian baherutse kwibaruka abaye uwa mbere uhawe amazina atatu muri uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza