Kim Kardashian yasuye umwe mu bo aherutse gufunguza

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Umugore w’umuraperi Kanye West, Kim Kardashian yasuye umuryango w’umwe mu basore aherutse gufunguza atangira no kumufasha gusubira mu nzira nziza.

Muri aya mezi atatu ashize Kim Kardashian yafunguje abantu 17 bari barakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko bose bari bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Ibi byakozwe mu bukangurambaga bw’iminsi 90 bugamije gufunguza abantu bwatangijwe n’Umunyamategeko wa Kim Kardashian, Brittany K. Barnett afatanyije n’undi witwa MiAngel Cody.

Bamwe mu bo yafunguje harimo Jeffrey Stringer, Cyntoia Brown, Alice Marie Johnson, Terrence Byrd, Eric Balcom, Paul n’abandi benshi.

TMZ yanditse ko uwitwa Paul wari umaze imyaka irindwi afunze, yarekuwe mu buryo atatekerezaga bituma afata umwanzuro wo kwandikira Kim Kardashian n’ubwo atari afite icyizere cy’uko azamusubiza.

Ku wa Kabiri Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West bafashe indege ubwo bari bavuye mu birori bya Met Gala 2019 berekeza mu Mujyi wa Charlotte kureba uyu musore n’abo mu muryango we.

Kim Kardashian kandi yajyanye n’umuganga ugomba kumufasha gukuraho ibishushanyo [tattoo] yishyizeho mu isura mu rwego rwo gutangira ubuzima bushya nawe ari mushya.

Kim Kardashian na Kanye West biyemeje kuzishyura ikuguzi cyose kizagenda mu gusiba ibishushanyo biri mu isura ya Paul.

Mushiki w’uyu musore yavuze ko bishimiye uruzinduko rwa Kim Kardashian n’uburyo akomeje kubafasha mu guhindura umuvandimwe we.

N’ubwo Kim Kardashian yakoze igikorwa cyiza ntabwo yigeze yifuza ko bijya ahagaragara kuko yabikoze bucece. Bivugwa ko hakiri n’abandi bagororwa uyu mugore ashobora gufunguza.

Kim Kardashian n'umugabo we basuye umuryango w'umusore aherutse gufunguza
Kanye West na Kim Kardashian basuye Paul bavuye mu birori bya Met Gala 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza