00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye gutangiza umushinga uzahindurira ubuzima benshi mu byamamare

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James wamamaye nka King James agiye gutangiza urubuga yise ‘Zana Talent’ rugamije gufasha abantu batandukanye mu myidagaduro bakizamuka ndetse rugurirwaho album z’abahanzi.

Ni urubuga ateganya kuzana mu minsi iri imbere ndetse azamurikiraho album ye nshya izajya hanze mu minsi iri imbere ataramenyera neza itariki.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko uru rubuga rugamije kugurishirizwaho impano ndetse no kuzana inshya mu myidagadiro.

Ati “Zana Talent izaba ari urubuga rwo kugurishirizaho umuziki no kuzana impano nshya zikabona ahantu bashobora gushyira ibihangano byabo ku buryo n’umuntu uhasuye yaba azi ko agiye kureba impano nshya yaba abaririmba abashushanya, abakora filime ngufi, abanyarwenya n’izindi mpano. Ikindi tuzajya tugurishirizaho album z’abantu.”

Yavuze ko abantu benshi bakunze kumusaba ubufasha akaba yaragerageje gutekereza ikintu yakora ku buryo bose yabagereraho icyarimwe, ntafashe umwe umwe.

Ati “Abantu bakunze kunsaba ubufasha yaba abashushanya, abakora umuziki, imideli n’ibindi ugasanga ntabwo wafasha impano zose ngo bikunde. Natekereje ikintu nakora kugira njye mfasha impano nshya. Umuntu ajye ajyaho azi ko agiye gufasha abantu benshi. Ntekereza ko bizafasha abantu kurusha uko najya mfasha umuntu umwe umwe.”

Kujya kuri urwo rubuga umuntu azajya atangiza konti ashyireho ibihangano bye nyuma ikipe ibishinzwe ikurikirane ibyashyizweho byose itoranye abantu bafite impano ari nabo bazajya bafashwa kumenyekanisha ibihangano byabo.

Nko kugurisha album, umuhanzi niwe uzajya ahitamo igiciro cyayo. Album ya King James izasohoka mu buryo bw’amajwi nijyaho izaba igura 5 000 Frw.

Uru rubuga ruzajya rujyaho amashusho, amajwi ndetse n’amashusho aherekejwe n’amagambo [Lyric Video].

King James ari kwitegura kumurika album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’. Ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga 10 ndetse hari n’izagiye hanze zirimo iyo yakoranye na Ariel Wayz bise ‘Ndagukumbuye’ na ‘Ubudahwema’ aheruka gushyira hanze.

King James ashaka gufasha abahanzi be bagenzi be n'abandi bafite izindi mpano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .