Kizito Mihigo yakoze indirimbo ifasha abatuye muri Amerika mu #Kwibuka25

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abanyarwanda bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yise “Bari Beza”,irimo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’abanyarwanda batuye mu gice cya Midwest muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ku nshuro ya mbere, uyu muhanzi yahimbye indirimbo yumvikanamo amazina y’abantu n’imiryango yibukwa, bitandukanye n’izindi ndirimbo ze zo kwibuka yahimbye mbere kuko zo zumvikanagamo ubutumwa rusange bureba abanyarwanda bose.

Kizito yavuze ko hari benshi bamusaba guhimba indirimbo zo kwibuka imiryango yabo, ariko ngo we ahitamo kwibanda ku ndirimbo z’ubutumwa rusange.

Ati:“Indirimbo nk’izi zibuka imiryango runaka yagiye yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bazinsaba ari benshi, ariko nk’uko mubyumva sinabona akanya ko kubakorera bose. Ariko uko nzajya mbishobora nzajya nzihimba nazo. Gusa indirimbo z’ubutumwa rusange bujyanye n’igihe tuba tugezemo nizo mpa umwanya munini.”

Icyatumye uyu mwaka yemera gukorera iyi ndirimbo abanyarwanda bo muri Amerika,ni uko nk’umuntu nawe wabaye hanze y’igihugu igihe kirekire, azi ko abo banyarwanda baba bakeneye ikibafasha kwifatanya n’abari mu gihugu mu bikorwa binyuranye.

Muri iyi ndirimbo nshya kandi Kizito Mihigo yibutsemo na se umubyara Buguzi Augustin, wiciwe i Kibeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ndirimbo “Bari beza” ifite iminota 14 n’amasegonda 23, ikaba ari iya gatatu Kizito Mihigo asohoye muri iki gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kwezi gushize yari yashyize ahagaragara iyise “Kubabarira ntibivuga Kwibagirwa” n’iyitwa“Abarinzi b’amateka”.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bob naho amashusho afatwa na producer Faith Fefe.

Reba indirimbo "Bari Beza" ya Kizito Mihigo

Reba "Kubabarira Ntivuze Kwibagirwa"

Reba "Abarinzi b’Amateka"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza