KNC ari gutunganya album izasoza urugendo rwe mu muziki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 01:22
Yasuwe :
1 0

Kakoza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC ageze kure umushinga wa album ateganya kuzasorezaho urugendo rwe mu muziki ndetse agakora n’igitaramo gikomeye cyo gusezera byeruye.

KNC usanzwe ari umuyobozi wa TV na Radio 1, yatunzwe n’impano kuva yatangira kwibeshaho. Yakanyujijeho mu gukina filime zabiciye bigacika mu Rwanda ndetse anamenyekana mu muziki, kuri ubu yatangiye kwitegura kuwuhagarika.

Nkuriza yabwiye IGIHE ko nubwo akora ibindi bikorwa byinjiza, atazingitiranya impano yo gukora umuziki ndetse mu kuwusubukura nyuma y’igihe acecetse yahereye ku ndirimbo y’urukundo yise "Heart Desire" izasohokana n’amashusho ku itariki 15 Mutarama 2018 n’izindi ateganya gusohora zikozwe mu buryo bugezweho.

Yagize ati "Ni indirimbo y’urukundo nahisemo ko ari yo naheraho gusohora muri iyi minsi nubwo hari n’izindi zizagenda ziza.”

Byari ugusubira inyuma nkabanza nkareba ingamba nakoresha nkareba aho umuziki ushyira, ntekereza ko iki ari cyo gihe."

Iyi ndirimbo ni kimwe mu bikorwa bigize umushinga wa album iriho indirimbo 16 zivuga ku butumwa butandukanye. Yavuze ko amajwi yamaze gukorwa akaba ateganya no kuzikorera amashusho zose nyuma akazakora igitaramo gikomeye giteganyijwe mu mpera za Kamena atekereza ko kizaba cyo gusezera byeruye ku muziki.

Yongeyeho ati "Ndashaka gukora inama ngishwanama, aho nzahura n’abanyamakuru cyane cyane b’imyidagaduro n’abandi bantu bamenyekanisha ibikorwa, nkabumvisha kuri uwo mushinga n’indirimbo zihari zifite amashusho n’izo nzayakorera. Bo ubwabo nzabagisha inama ku bijyanye no kuba nyuma y’iyo album nzahita nsezera. Byose bizaterwa n’ibitekerezo nzahabwa n’abafite aho bahurira n’umuziki."

KNC avuga ko nubwo gukora umuziki umuntu awubangikanya n’ibindi bikorwa aba ari inshingano zitoroshye, ikiza imbere ari impano. Ati "Iyo ukora ibintu bikurimo ntabwo bikuvuna ariko na none biba bisaba kubyitangira; biba bisaba umwanya na byo."

KNC ni umuhanzi, umunyamakuru, umuhanga mu kwamamaza, umukinnyi wa filime n’ikinamico, ayobora ibitaramo, yandika filime n’ibindi, imyuga y’uruhurirane ayikesha impano yavukanye igashyigikirwa n’ubumenyi yavomye mu ishuri.

KNC agiye gusubukurira umuziki ku ndirimbo y'urukundo
KNC ari gutunganya album izasoza urugendo rwe mu muziki

KNC agiye gusubukurira umuziki ku ndirimbo zisoza urugendo rwe mu muziki

Yakinnye muri filime zakanyujijeho mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza