KNC yahanuye abahanzi birirwa mu buriri bakarara mu tubari

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Kakoza Nkuriza Charles[KNC] yakomoje ku myitwarire ahamya ko idindiza iterambere ry’abahanzi bo mu Rwanda ashimangira ko kuba icyamamare bitavuze ’kwirirwa mu buriri ugasohoka ari uko ijoro riguye’.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere , tariki 15 Mutarama 2017, yatangarijemo gahunda nshya afite nyuma yo gufata umwanzuro wo gusubukura umuziki. Yavuze ko nubwo abahanzi bo mu Rwanda hari urwego rwiza bagezeho hari bimwe bakibura kwitaho byarushaho kubageza ku yindi ntambwe.

KNC yahanuye abahanzi bo mu Rwanda avuga ko hari umuco uhari mu bahanzi bato ko umuntu ubaye icyamamare yihisha ku manywa akigaragaza mu ijoro nabwo atagiye mu kazi ahubwo agiye mu ngeso zirimo kwiyandarika no kurarura urundi rubyiruko.

Yagize ati "Ni byiza iyo ukoze ikintu neza, uzi icyo uteganya kandi uzi neza icyo uri bugikuremo. Uburyo bwa mbere ni ugukoresha izina ufite n’ubwamamare ufite mu gushaka indi mirimo y’ahaturuka andi mafaranga, ari nabyo ngira inama abahanzi bagezweho uyu munsi, gukoresha icyo kintu mu gushaka akazi kaguha indi nyungu uko yaba ingana kose.

"Icya kabiri ni ukwivanamo ko umu-star agomba kwirirwa aryamye akagaragara nijoro gusa mu kabari. Ibyo ntabwo ari ukuri [...] Ni kuvuga ngo rero niba umuziki uwukunze kuko ni impano mbere na mbere. Ushobora kubikunda ukabikora ariko ubona ko bidashobora kugutunga ako kanya, bivanemo ikindi kintu cyagufasha ariko ukoreshe ako kantu ko kuba uzwi."

Yatanze urugero ku bahanzi bazwi ku Isi barimo Bob Marley wakoraga akazi k’ubukanishi akagakomeza no mu gihe yari azwi. Ati "Yaretse akazi ke yakoraga yumva ari uko amaze kugera ku rwego azi ko amaze gusinyishwa n’ibigo bitandukanye."

Yavuze ko nubwo hari ababishobora kubeshwaho n’umuziki gusa iterambere ryarushaho kuza mu gihe bihurije hamwe bagashinga amatsinda y’umuziki ashobora kujya aririmba mu birori bitandukanye agatumirwa n’ama-hotel bikabinjiriza amafaranga ahoraho ndetse atekereza ko batagakwiye gutinya kuririmba mu tubari mu gihe batumiwe kuko bibinjiriza amafaranga.

Muri iki kiganiro yanakomoje ku bahanzi bakuze banga gushyira hamwe n’abagezweho muri iki gihe avuga ko byagorana kubura ubuhangange bwabo mu gihe badatanze umusanzu wo gushyigikirana n’abakunzwe n’urubyiruko.

Yagize ati "Abahanzi bashaje nkatwe tugira ingeso mbi yo kumva ko turi guhiganwa n’abana aho kugira ngo dutekereze icyo twakora ahubwo tukiyumvisha ko abatwumvaga mu 2000 ari bo bakitwumva muri iki gihe. Uko ni ukwibeshya. Tugomba kujyana n’igihe kandi tukamenya ko atari twebwe twikorera ahubwo dukorera abatwumva. Rimwe na rimwe umuntu asubira inyuma 90% yabigizemo uruhare, bitewe no kutamenya abo ukorera no kutamenya aho ugomba guhinduka."

KNC yavuze ko mu gusubukura umuziki, afite ingamba nshya yitezeho kumwinjiza ku isoko ry’umuziki w’iki gihe nubwo icyo agamije atari ’amafaranga ahubwo ari ukubikora neza hanyuma na yo akazaza’.

KNC yasubukuye umuziki mu migambi mishya no kuzamurika album mu gitaramo ateganya kuzatumiramo Yvonne Chaka Chaka

Yahise atanga integuza y’indirimbo nshya yise "Heart Desire" izakurikirwa n’izindi zigera kuri 16 zizasohoka kuri album nshya azamurika mu mpera za Nyakanga mu bitaramo bibiri birimo n’icyo ateganya gutumiramo Yvonne Chaka Chaka wubatse izina muri Afurika.

KNC ni umuhanzi, umunyamakuru, umwe mu bamamaza cyane, umukinnyi wa filime n’ikinamico, ayobora ibitaramo, yandika filime n’ibindi. Iyo myuga y’uruhurirane akora ayikesha impano yavukanye igashyigikirwa n’ubumenyi yavomye mu ishuri.

KNC yasohoye amashusho y’indirimbo "Heart Desire" imugarura mu muziki


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza