Konshens agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kamena 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Umunya-Jamaica Garfield Spence wabaye ikirangirire mu muziki ku izina rya Konshens, arimo kwitegura igitaramo gikomeye agiye gukorera mu Rwanda.

Konshens yamamaye mu ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall nka ’Simple Song’, ‘Gal A Bubble’ , ‘Couple Up’, ‘Walk And Wine’ n’izindi. Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yaciye amarenga ko u Rwanda ruri mu bihugu azataramiramo mu minsi iri imbere.

Yashyize ubutumwa bw’amashusho kuri Twitter bumugaragaza ari guhamagarwa ku rubyiniro, bakamwerekana amwenyura afashe mikoro mu ntoki.

Ayo mashusho aba aherekejwe n’ubutumwa buvuga ngo “uko nzaseka nitumara kwemeza amatariki yo muri Afurika, Kenya, Uganda, Rwanda, Zimbabwe, Ghana, Gambia, Nigeria Afurika y’Epfo, Malawi n’u Burundi n’ahandi n’ahandi… ninde uzabura? Bitinze kugera.”

Ibijyanye n’amatariki n’aho iki gitaramo azakora kizabera ntabwo biratangazwa.

Konshens yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyabaye ku wa 1 Mutarama 2016 mu gitaramo cya East African Party yahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo King James, Urban Boyz, Bruce Melody na Allioni.

Konshens aheruka mu Rwanda mu gitaramo yahakoreye mu 2016
Konshens ari mu bahanzi bakomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza