Mali: Umunyarwanda King Bayo watojwe na Sentore yashyize imbaraga mu muziki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Ishimwe Frank Soumare [King Bayo], umwe mu basore batojwe na nyakwigendera Sentore Athanase, yatangiye gushyira imbaraga mu muziki aho atuye muri Mali, yibanda ku butumwa buvuga ubuzima rusange abantu babayeho.

Uyu musore w’Umunyarwanda uba i Bamako muri Mali, avuga ko ubuzima bwe bwa muzika yabanje kubwegurira umuziki gakondo ariko nyuma biza kuba ngombwa ko atangira no gukora injyana zindi zitandukanye mu bihugu yagiye anyuramo nka Sénégal na Mali.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko intumbero afite mu muziki ari ukumenyekanisha inganzo afite ndetse igahabwa agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

Umuhanzi King Bayo avuga ko impamvu yatinze kwigaragaza mu muziki byatewe n’uko yagiye kwiga, akifuza kubanza kurangiza amasomo.

Yagize ati "Nerekeje hanze y’u Rwanda nkirangiza mu 2008 nkirangiza amashuri yisumbuye. Nagiye muri Malawi ariko sinatindayo mpita nerekeza muri Sénégal, aho namazeyo imyaka itanu nkurikirana amashuri ya kaminuza, nza kuhava mu 2016 nerekeza muri Mali aho ndi gukorera umuziki kugeza ubu."

Yongeyeho ati "Intego nk’umuhanzi nyarwanda ni uko umuziki dukora wamenyekana kandi ugahabwa agaciro mu ruhando mpuzamahanga, nibaza ko ari icyifuzo cya buri muhanzi w’umunyarwanda. Umuziki wanjye nifuza kuwukora byihariye, natangiriye ku bisanzwe ariko nizeza ko mu minsi iri imbere impinduka zizigaragaza, ndi kubikoraho."

King Bayo avuga ko umuziki yawutangiye kera, yatangiye kuwukunda akiga mu mashuri yisumbuye i Nyanza muri Mater Dei ndetse ngo bakoranaga ibitaramo na Jules Sentore. Yarushijeho kuwiyumvamo ajya gusoza amashuri yisumbuye kuko icyo gihe wari warajemo n’abaririmba ibigezweho.

Mu gihe cy’amashuri yisumbuye yakoze ibitaramo bitandukanye ari kumwe n’abandi bahanzi.

Ati "Igihe nigaga La Colombière, mbyibuka neza ko twigeze gutegura n’igitaramo umwaka ujya kurangira, nkabasha kuririmbana na ba Meddy, Jules Sentore [], Pastor Gaby, Yves [waririmbye ’Biri Imbere’] ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bari bagezweho icyo gihe."

Mu bikorwa bishya yatangiriyeho umuziki aho ari muri Mali, King Bayo yakoze indirimbo yise "Ibihe" ikurikiye indi yitwa "Paradizo" yasohoye umwaka ugitangira.

Yongeyeho ati "Injyana ndimo gukora cyane muri iki gihe kurusha izindi ni Rnb, ariko bitabujije ko nkora na Gakondo kuko ni umuco narazwe na Sogokuru Sentore Athanase ndetse mu minsi iri imbere muzagenda mubibona mu bihangano nzasohora bizaba bivanze, iza Gakondo n’iz’amahanga."

Yibuka ibihe byo gutozwa na Sentore

Uyu musore watorejwe hamwe na Jules Sentore, Ngarukiye Daniel na Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi, ahamya ko ibyo yigishijwe na Sentore Athanase akibigenderaho ndetse akaba yaricumbye impanuro ze mu gihe cyose yabayeho.

King Bayo avuga ko nubwo injyana yatangiriyeho ari iz’amahanga yifuza no gutangira gukora ku zibanda ku biri mu muco gakondo.

Yagize ati "Ibihe byo gutozwa na Sentore, ni ibihe ntashobora kwibagirwa kuko si umuco gusa yantoje, hari no kumenya kuba Intore, kumenya kubana n’abantu ndetse no gukunda Igihugu. Ni ibintu nzahora mushimira kugeza ku iherezo."

Uyu muhanzi yabajijwe icyo apfana na Sentore Athanase, asubiza ati “Rugigana ni sogokuruza wanjye, akavukana na Munzenze se wa Sentore, bivuze ko Kanyarugerero ubyara mama ni mubyara wa Sentore Athanase kuko ba se bavukana.Njye nkaba umwuzukuru wa Sentore Athanase.”

Uyu muhanzi avuga ko bumwe mu bumenyi yahawe na Sentore yabashije kubutoza abandi kandi akaba yizera ko bwagize akamaro kuri we ndetse no ku bo yasanze mu muhanga kuko yashinzeyo itorero rya kinyarwanda riteza imbere umuco.

Yagize ati "Ubumenyi nkigenderaho mu byo yantoje urebye, ni uguhamiriza ndetse nabashije kubisangiza abandi banyarwanda nasanze Sénégal. Nahashinze itorero ryitwa Abatangana, na hano muri Mali mpashinga irindi ryitwa Imanzi Culture Troupe. Nzi gucuranga inanga, kubyina bya kinyarwanda, kuvuza ingoma ndetse no kuririmba bya kinyarwanda, urumva ko ntacyo ataduhaye."

Kuri ubu umuhanzi King Bayo avuga ko afite umwanya ndetse ko agiye kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda no gukora ibihangano bitandukanye bigaragaza impano afite mu muziki. Ateganya kuzakorera umuziki mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Ishimwe Frank Soumare "King Bayo"
Ishimwe Frank Soumare "King Bayo" mubyara wa Jules Sentore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza