Mani Martin agiye gutaramira mu Buyapani

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin agiye kujya mu bitaramo bizenguruka u Buyapani birimo ibizibanda ku gusakaza ubutumwa bw’amahoro.

Uyu muhanzi yatumiwe mu bitaramo bitandatu bizenguruka mu mijyi itandukanye yo mu Buyapani.

Yabwiye IGIHE ko ikigenderewe muri ibi bitaramo ari ugusakaza ubutumwa bw’amahoro. Ati “Ahanini ibi bitaramo bigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muziki.”

Ibyinshi muri ibi bitaramo bizitabirwa n’urubyiruko rw’Abayapani rwo muri za kaminuza, Mani Martin azanaririmba mu munsi mukuru w’abana utegurwa na UNICEF.

Azitabira n’ibindi birori azaririmbamo byitwa ‘Rwandaful Summer’ bizitabirwa n’umuryango w’abanyafurika bahatuye by’umwihariko abanyarwanda.

Ibi bitaramo byose byateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu uteza imbere uburezi mu Rwanda ‘NPO Think About Education in Rwanda’ uterwa inkunga n’Abayapani

Uretse kuririmba, Mani Martin azitabira n’ibindi bikorwa bitandukanye by’uwo muryango muri uru rugendo rwe.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu kuririmba indirimbo zirimo iz’amahoro, akabijyanisha n’umudiho wa Kinyafurika bikanyura benshi.

Aherutse guhurira mu ndirimbo na Sauti Sol yo muri Kenya bise ‘Mapenzi’ ndetse yanakoranye indi n’umuhanzi witwa Daisuke Katsumata wo mu Buyapani irimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza