Mary Musiq, umuhanzi mushya w’umunyempano muri DayStar Records (Video)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 03:01
Yasuwe :
1 0

Ncyumva ijwi ry’uyu muhanzikazi bwa mbere, nasheshe urumeza. Nahise ntangira kwibaza ngira nti "Mana yanjye, mbega ijwi ridasanzwe!’ Kuki ataramenyekana cyane hanze aha?" Nta mugayo ariko kuko akiri mushya. Yitwa Mary Musiq, umukobwa ushinguye, kenshi urangwa n’inseko yuje ituze. Ndifuza kumukubwiraho byinshi kuko ntashidikanya ko mu minsi iri imbere uzasanga yaramaze kwigarurira umutima wawe.

Ubusanzwe amazina ye bwite ni Mary Umutoni ariko ayo yifashisha nk’umuhanzi ni Mary Musiq. Iyo wumvise ijwi rye aririmba uhita wumva neza ko afite impano idasanzwe. Mu kuririmba kwe ntaho atabasha kugera - ari ijwi rityaye riri hejuru, ari irituje ryo hagati n’irijya hasi mu mujyo - impano afite mu miririmbire imubashisha kuririmba bimwe binyura umutima.

Muri iki gihe Mary Musiq yatangiye gukabya inzozi zo kuba umuririmbyi w’icyitegererezo yagize kuva akiri muto ubwo yatangiriraga uru rugendo muri korali z’abana, dore ko yinjiye mu ruhando rwa muzika mu buryo bw’umwuga.

Mu gihe gito amazemo yagaragaje ubuhanga bwihariye mu miririmbire igezweho n’ubutumwa nyuramatwi butanga ihumure buri mu bihangano bye.

Ku myaka umunani nibwo yatangiye kuririmba, icyo gihe yabarizwaga muri korali y’abana yo muri Victory Church i Kanombe, mbere yo kwiyunga ku itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana [Worship Team] ryaho. Yanditse indirimbo kuva mu myaka yo hambere aranazisohora zirimo iyo yise ‘Save me Jesus’ ariko ataratangira umuziki mu buryo bw’umwuga.

Inzozi ze zabaye impamo afata icyemezo cyo gutangira imikoranire yimbitse na DayStar Records ya Producer Nicolas ndetse muri Kanama 2017 bashyize ahagaragara umusaruro w’ubu bufatanye mu ndirimbo ye yise “Ubuzima”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mary Musiq, uri mu bahanzikazi bazamukanye impambara mu muziki ushushe nk’uhimbaza Imana ariko ufite ubutumwa bw’ihumure yavuye imuzi iby’igitekerezo cyo gutangira kuririmba.

Yagize ati “Ubutumwa nashatse kuririmba [mu ndirimbo ‘Ubuzima’] ni ubuhumuriza abantu kuko ivuga ku buzima busanzwe abantu twese tunyuramo, ubwo mbaho n’ubw’abandi; igamije kudusubizamo imbaraga n’ibyiringiro by’ahazaza. Iyi ndirimbo yamvuye ku mutima kandi nayiririmbye cyane nshaka kwibutsa abantu ko tugomba gushima ko ubuzima ari impano.”

Mary Musiq, umuhanzikazi mushya w’umunyempano muri Daystar Records

Mary Musiq yashimangiye ko mu rugendo rw’umuziki we azibanda ku bimuvuye ku mutima abijyanisha no gukunda abantu atirebaho nk’uko Yesu Kirisitu afatiraho urugero yabigenje.

Yagize ati “Mu iterambere rya muzika nzaharanira gufasha no kubera icyitegererezo abantu bose bakizamuka kugira ngo bazamukane icyerekezo cyagutse ku buryo bazagera ku ntsinzi. Mu muziki nkora ntabwo nzatanga ubutumwa buhabanye no kwizera kwanjye.”

Uyu muhanzikazi wasinyanye amasezerano y’imikoranire na DayStar Records izajya imufasha gutunganya umuziki we no kuwumenyekanisha agaragaza ko yizeye kuzagera ku ntego ye.

Yagize ati “Mfite imikoranire na DayStar Records ni yo izajya imfasha mu muziki wanjye n’ibikenewe byose ngo ugere ku bantu bose.”

Mary Musiq intwaro ye mu muziki ni ubutumwa bwihariye bukomoza ku buzima bwa buri munsi abantu babayeho n’ibibazo bahura na byo. Ati “Umuziki wanjye uzibanda ku buzima abantu bose banyuramo ku buryo buri wese azawisangamo ndetse akanabona n’inama z’inkomezi z’uko yakwitwara mu bibazo bitandukanye.”

Mary mu minsi ya vuba ateganye gusohora amashusho y’indirimbo ‘Ubuzima’, anitegura gushyira hanze ibindi bihangano bitanga ihumure.

Mary Musiq ni umukobwa ukunda Yesu. Uyu muhanzikazi w’imyaka 24 yavukiye muri Uganda mu muryango wa gikirisitu. Ni umwana wa kabiri muri batanu bavukana barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Umva indirimbo ’Ubuzima’ Mary Musiq yakoreye muri DayStar kwa Producer Nicolas

Mary Musiq afite impano yo guhanika ijwi no kurijyana mu rwungikane runyura amatwi
Musiq w'imyaka w'imyaka 24 yavukiye muri Uganda mu muryango wa gikirisitu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza