Masamba yateguye igitaramo cy’imbyino zikomoza ku rugamba rwo kwibohora

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Masamba Intore, inararibonye mu muziki afatanyije agiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora biyibutsa ibihe by’ingenzi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Masamba wakunzwe na benshi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere nka ‘Wirira’, ‘Ngwino’, ‘Kanjogera’ n’izindi yavuze ko iki gitaramo yateguye kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda by’umwihariko abakunda umuziki gakondo kwizihirwa no kubyina intsinzi u Rwanda rwabonye mu myaka 24 ishize.

Masamba wiyita ‘Icyuma cy’umusore’, yavuze ko yateguye iki gitaramo mu kumvikanisha uburyo urugamba rwo kwibohora umuziki wagize uruhare rukomeye mu buryo butandukanye haba mu gutera imbaraga ingabo, gukusanya ubushobozi bw’amafaranga n’ibiribwa ndetse no kubumbira hamwe abari mu buhungiro bose mu kurwana urugamba rwo kwibohora.

Uyu muhanzi wakoze akazi gakomeye mu nzira ndende Inkotanyi zanyuzemo mu kubohora igihugu, yabitangiriye i Burundi mu ishuri ryitwa Saint Albert ari nabwo yinjiye mu itsinda ry’urubyiruko rwakoraga ibitaramo byo gukora ubukangurambaga mu buhunzi bashakisha imbaraga zaje kubyara intsinzi igejeje igihugu aho kiri uyu munsi.

Ubu, Masamba yagiye mu Burayi aho yitabiriye ibitaramo na none byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, icya nyuma azagikorera mu Buholandi ku itariki ya 23 Nyakanga 2018 agaruke mu Rwanda kwitegura ikindi gikomeye yise ‘Inkera y’Inkotanyi’.

Mu gusobanura intego y’iki gitaramo, Masamba yagize ati “Ni igitaramo cyo kwishima no gusangira ibyiza twagezeho mu gihugu. Muri iyi myaka ishize hari byinshi twakwishimira noneho tukareba kure dutegura ibindi bikorwa bikomeye mu kurushaho guteza imbere u Rwanda.”

Masamba ubwo yari mu gitaramo inganzo yaratabaye ku itariki ya 4 Nyakanga 2016 kuri Hôtel des Mille Collines

Muri iki gitaramo ngo bazasubiza amaso inyuma mu bihe by’urugamba rwo kwibohora, bishimira ibyagezweho mu myaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye. Igitaramo giteganyijwe ku itariki ya 26 Nyakanga 2018 muri JJ Club kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu.

Masamba aheruka kuririmba mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora wabereye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza