Massamba na Neza basusurukije igitaramo cyahuje Jazz na Gakondo (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Ukuboza 2017 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Massamba Intore uri mu nararibonye mu muziki w’u Rwanda n’Umunyarwandakazi Neza ukorera umuziki muri Nigeria bahuriye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017.

Iki gitaramo cyabereye kuri Kigali Serena Hotel cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakunda umuziki gakondo bari banyotewe gutaramana na Massamba Intore ndetse n’ababwiwe ibigwi bya Neza bashakaga kumenya uko uwo mukobwa aririmba.

Makumbi Sound, abacuranzi bakunze gutumirwa mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, babimburiye abahanzi bari bategerejwe muri iki gitaramo. Iri tsinda rigizwe n’abaturuka ku migabane inyuranye rwakanyujijeho ryifashishije Saxophone ituje mu gufasha abantu kwinjira mu gitaramo neza.

Aba bakurikiwe na Neptunez Band igizwe n’abahanga mu gucuranga indirimbo z’injyana zose ikabasha kuzihuza na Jazz. Aba bacuranzi bashyize mu buryo abafana n’abatumirwa ari nako bategura ibyuma neza bitegura gufasha abahanzi.

Neza yunamiye nyirakuru witabye Imana

Mbere yo kuririmba indirimbo ze, Neza Patricia Masozera yabanje gufata akanya aririmba indirimbo yitwa “Everything I Do” ya Bryan Adams. Yavuze ko yabikoze mu buryo bwo guha icyubahiro nyirakuru witabye Imana ashimangira ko amukunda nubwo atagifite amahirwe yo kumubona.

Neza yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa “My Baby” yakoranye na MC Galaxy usigaye umufasha mu muziki; “Uranyica”, “Slay Mama” avugamo Sandra Teta na Charly na Nina n’izindi. Yaririmbye azenguruka mu bantu. Uyu mukobwa ntiyakoresheje imbaraga nyinshi nka bamwe mu bahanzi bamubanjirije muri ibi bitaramo.

Neza uherutse kwegukana igihembo cya Afrima yaririmbiye i Kigali

Nyuma y’igitaramo Neza yabwiye IGIHE ati “Nishimiye abantu bose baje ni ibintu byandenze kugaruka nyuma y’imyaka umunani. Ni iby’icyubahiro kuri njye. Nishimiye kubataramira kandi simvuye hano burundu nzajya ngaruka ni mu rugo.”

Massamba Intore yizihiye benshi mu njyana gakondo

Massamba Intore yageze ku rubyiniro amasaha akuze ndetse bishyira ku wundi munsi ariko abantu ntibarambiwe no kumutegereza ngo abafashe kuryoherwa n’umuziki gakondo mu ndirimbo z’inyuramatwi.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Mama Ndare” iri mu zo yahereyeho, ageze ku yitwa “Amazi ya Nyanja” yagiye mu bafana agenda abyinana na bo, bari bizihiwe. Ayisoje yagize ati “Ntabwo nashakaga gutarama njyenyine niyo mpamvu natambutse muri mwese. Mwakoze cyane ababyinnye.”

Massamba yanyuzagamo akanabyina

Massamba yizihiye benshi aririmba “Kanjogera” na “Nyaruguru” zatumye benshi bahaguruka ndetse afashwa n’intore zivuna sambwe binogeye ijisho. Yabwiye abitabiriye ko yifuza gusozanya neza na bo umwaka yiyemeza kuririmba indirimbo ze hafi ya zose kugeza igitaramo gihumuje.

Igitaramo cyasoje ibya Kigali Jazz Junction kigasusurutswa na Massamba na neza cyiyongereye ku bindi bikomeye byabaye muri uyu mwaka byitabiriwe n’abahanzi barimo Kidum, Mayonde wo muri Kenya, Cecilia Sagini Kemunto uzwi nka “Cece Sagini”, Isaiah Katumwa wo muri Uganda n’abandi.

Makumbi Sound igizwe n'abacuranzi baturuka ku migabane itandukanye yabimburiye abandi muri iki gitaramo
Abacuranzi ba Neptunez Band berekanye ubuhanga
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome mu mikino y'ikinamico mu bitabiriye igitaramo
Neza yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa “My Baby” yakoranye na MC Galaxy usigaye umufasha mu muziki
Umuziki wacurangiwe muri iki gitaramo wari inyuramatwi
Abitabiriye iki gitaramo bari bizihiwe
Bizihiwe bacinya akadiho bishimira umuziki w'umwimerere
Massamba yanyuzagamo akanabyina
Massamba Intore yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe
Injyana gakondo yahujwe na Jazz
Massamba yizihiye abantu benshi bitabiriye Kigali Jazz Junction isoza umwaka
Miss Shimwa Guelda na we yari yaserutse yaje kwihera ijisho igitaramo
Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Gahongayire Aline yaje kureba uko umuziki gakondo ucurangwa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza