Mbabazi Lilian yavuze amagambo ateye ikiniga ku mukunzi we Mowzey Radio

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Mowzey Radio wakunzwe muri Good Life yitabye Imana ababaza abatari bake, yashyinguwe iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso kuwa 3 Gashyantare 2018.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Mbabazi Lilian umwe mu bagore Radio asigiye abana, yari amaze igihe yaracecetse ndetse nta kintu yigeze yandika ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri uyu muhanzi bakundanye igihe kinini bakanabyarana.

Yavuze ko ‘abuze umuntu ukomeye, inshuti y’ibihe byose ndetse ndetse ngo azamukunda iteka ryose’.

Ubutumwa bwa Lilian Mbabazi kuri Mowzey Radio witabye Imana

Nari maze igihe ngerageza gushaka imbaraga n’amagambo nakwandika kuri wowe Papa Asante. Nari mu nzozi kandi birasa n’aho ntazazivamo. Kumva ko ntashobora kukubona cyangwa kuvugana na we, ni ibintu ntarabasha kumva.

Wari imfura, umuntu udasanzwe kandi wari ufite impano itangaje mu kigero cyacu. Ndi umunyamugisha kuko nasangiye na we ibihe byinshi, ntewe ishema n’abana twabyaranye.

Wasize icyuho kinini, nta muntu Wabasha kukiziba. Ndagukunda cyane kandi iteka ryose Papa Asante, Imana nimpe imbaraga n’ubushobozi bwo kurera abana bacu bazabashe kusa ikivi cyawe.

Ndashimira umuntu wese wambaye hafi muri ibi bihe bikomeye, ndashaka kubashimira byimazeyo. Imana nibahe umugisha mwese! Papa Asante, turagukumbuye cyane kandi igihe cyose ndakubona iyo ndebye mu maso y’abana twabyaranye.

Amagambo ntiyabasha gusobanura uko merewe muri uyu mwanya. Ruhukira mu mahoro. Nzakomeza nzirikane ko ari Imana…

Mowzey Radio yakundanye igihe kinini na Lilian Mbabazi, bamenyanye bakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza ya Makerere aho bigaga mu ishami rya Social Sciences. Aba bombi bavuye muri Makerere basoje amasomo ariko bahita binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera.

Radio na Lilian Mbabazi nyuma yo kubyarana basubukuraga urukundo bakongera bagashwana
Radio n'imfura ye Asante yabyaranye na Lilian Mbabazi
Radio na Lilian Mbabazi batangiye gukundana bakiri kuri Kaminuza ya Makerere
Bamwe mu bagore Radio yabyaranye na bo Lilian Mbabazi, Jennifer Robinson n'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza