Mbabazi Lilian yavuze bwa mbere kuri Mowzey Radio washyinguwe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 Gashyantare 2018 saa 01:21
Yasuwe :
5 0

Umuririmbyi Mowzey Radio wakunzwe muri Good Life yitabye Imana ababaza abatari bake, yashyinguwe iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso kuri uyu wa Gatandatu.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse muri Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Yasomewe misa ya nyuma ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umurambo we uvanwa i Kampala ujyanwa iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Wakiso district.

Radio yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018. Mbabazi Lilian umwe mu bagore Radio asigiye abana, yavuze ko ‘babuze umuntu ukomeye ndetse by’umwihariko akaba ari umuhanzi w’ibihe byose’.

Yagize ati “Ni akababaro gakomeye, twabuze inshuti, twabuze umubyeyi kandi wari umuhanzi w’ibihe byose. Ndashimira umuntu wese wabanye natwe muri ibi bihe bikomeye.”

Jane Kasubo nyina wa Radio wavuganaga ikiniga cyinshi anasuka amarira, yasezeye bwa nyuma umurambo w’umwana we awukoreraho ikimenyetso cy’umusaraba ndetse nyirakuru yanamusigiye undi musaraba uriho ishusho ya Yezu awushyira ahegereye umutwe mu isanduku.

Uyu mubyeyi yavuze ko ‘avumye umuntu wese wagize uruhare mu kohereza Radio mu mva’ kuko ngo apfuye azize amaherere kandi bamuvukije ubuzima yari akiri muto cyane.

Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki, abaririmbyi bakomeye hafi ya bose muri Uganda, abaturage bo mu gace avukamo na bo bahuruye. Mu bahanzi bo mu bindi bihugu batabaye umuryango wa Radio harimo Jaguar wo muri Kenya, abo mu Rwanda barimo Dj Pius, Safi Madiba, Uncle Austin n’abandi.

Mu muhango wo gushyingura Radio, Chameleone yavuze ijambo ryuje uburakari ashimangira ko ‘batazakomeza kurebera mu gihe abahanzi bakomeje kwicwa bazira amaherere’.

Ubwo nyina na nyirakuru ba Radio basezera umurambo we wari wambitswe gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza