Mbabazi Lilian yavuze ku nda bivugwa ko Radio yasize amuteye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Lilian amaze iminsi mu gahinda ko gupfusha Mowzey Radio, ibi byakurikiwe n’inkuru zishimangira ko atwite inda ya gatatu uyu muhanzi yasize amuteye.

Ubu, Mbabazi Lilian aracyari muri Uganda, yagiyeyo mbere gato y’urupfu rwa Mowzey Radio. Uyu muhanzi babyaranye amaze gushyingurwa, mu binyamakuru bikorera i Kampala hatangiye gusakara inkuru zemeza ko atwite inda ya gatatu kandi ko yayitewe na Radio.

Byavugwaga ko uyu mugore wahoze aririmba mu itsinda Blu*3 atwite inda nkuru yatewe na Radio, hari n’andi makuru yemezaga ko uwayimuteye ari umuzungu bakundaniye mu Rwanda muri iki gihe amaze ahimukiye.

Mbabazi Lilian yanditse kuri Twitter ahakana aya makuru, yavuze ko ari impuha zidafite aho zishingiye.

Yagize ati “Ibinyamakuru byazanye izi nkuru hanyuma abakora kuri blogs nabo barazisakaza batabanje kubaza ngo bamenye niba ibivugwa ari ukuri cyangwa ari ibihuha.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri sinagakwiye kugira ijambo na rimwe mvuga ariko ndambiwe izi nkuru zidafite ishingiro. Ntabwo ntwite, mureke kuririra kuri ibi bihe bikomeye kugira ngo mucuruze ibinyamakuru byanyu.”

Mbere gato y’urupfu rwa Mowzey Radio na nyuma y’uko ashyinguwe, Mbabazi Lilian yakunze kugaragaza ko ‘yari umuhanzi ufite ubuhanga bwihariye kandi bafitanye amateka akomeye’.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Mbabazi Lilian umwe mu bagore Radio asigiye abana, aherutse kwandika kuri Instagram ko ‘abuze umuntu ukomeye, inshuti y’ibihe byose ndetse ndetse ngo azamukunda iteka ryose’.

Yagize ati “Wasize icyuho kinini, nta muntu Wabasha kukiziba. Ndagukunda cyane kandi iteka ryose Papa Asante, Imana nimpe imbaraga n’ubushobozi bwo kurera abana bacu bazabashe kusa ikivi cyawe.”

Mowzey Radio yakundanye igihe kinini na Lilian Mbabazi, bamenyanye bakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza ya Makerere aho bigaga mu ishami rya Social Sciences. Aba bombi bavuye muri Makerere basoje amasomo ariko bahita binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera.

Radio na Lilian Mbabazi batangiye gukundana bakiri kuri Kaminuza ya Makerere
Bamwe mu bagore Radio yabyaranye na bo Lilian Mbabazi, Jennifer Robinson n'abana babo
Lilian Mbabazi asanzwe afite abana babiri yabyaranye na Radio
Lilian Mbabazi yabyaranye na Radio babiri, umwe yitwa Asante undi akitwa Ayana Kazooba Sekibogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza