Meddy yasomye umukobwa yise umugore we abafana baratungurwa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Meddy umaze iminsi agarutse mu Rwanda yataramiye i Nyamasheke mu gitaramo gitangiza urugendo rw’ibyateguye na Airtel ahuriramo n’umuraperi Riderman.

Ni igitaramo cya kabiri Meddy agaragayemo nyuma y’ikindi yakoreye i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Kugaruka mu Rwanda kwa Meddy byari bihanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be bazwi ku izina ry’Inkoramutima.

Meddy ageze i Nyamasheke naho yakiranywe urukundo rukomeye n’abakunda umuziki we, babigaragaje babyina, amarangamutima yari yose ku biganjemo ab’igitsinagore mu myanya y’imbere bahanikaga amajwi bagendana na we mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye, by’umwihariko izakanyujijeho agitangira umuziki.

Mu bafana Meddy yatumiye ku rubyiniro umusore wamufashije kubyina indirimbo ye ndetse n’umukobwa wamubwiye ko amukunda undi akamusubiza mu buryo bwatunguye abitabiriye igitaramo.

Umukobwa yabwiye Meddy ko amukunda, undi na we amusubiza aseka, aramubaza ati "Urashaka kuba umugore nkujyanye?" Undi arikiriza ati ‘Yego!’ Meddy yahise amusoma ku itama abantu bose biyamirira icyarimwe niko guhita avuga ati "Meddy akuye umugore i Nyamasheke, nkuye umugore i Nyamasheke."

Umukobwa wasomwe na Meddy yavuze ko asanzwe ari umufana we ndetse akunda indirimbo ze, kuba yatumiwe n’uyu muhanzi akunda ku rubyiniro akemererwa kumuhobera no kumukoraho ngo ni iby’igiciro gikomeye n’ibyishimo byinshi kuri we kuko yari yaje ku kibuga ahabereye igitaramo ari we aje kureba.

Meddy n'umukobwa yasomeye ku rubyiniro i Nyamasheke

Iki gitaramo Meddy yahuriyemo na Riderman kiri mu ruhererekane rw’ibindi bikomeye byiswe ’Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour’ bijyanye na gahunda ya Airtel Muzika, byateguwe nk’uburyo Airtel Rwanda yashyizeho mu kwiyegereza abakiriya bayo mu bice bitandukanye by’igihugu, hanamurikwa serivisi zitandukanye z’iyi sosiyete y’itumanaho.

Ibi bitaramo byateguwe na Airtel byabimburiwe n’icyo mu Karere ka Nyamasheke, bizakomereza mu ka Huye ku itariki ya 7 Ukwakira, naho tariki ya 14 Ukwakira byerekeze mu Karere ka Musanze. Bizasorezwa i Rubavu ku wa 21 Ukwakira 2017, ahazabera igitaramo cyihariye mu buryohe ndetse kizaninjirwamo n’abishyuye.

Uyu mukobwa ngo yanyuzwe cyane no gusomwa na Meddy
Uyu mukobwa yasanze Meddy ku rubyiniro avuye mu kivunge cy'abandi bafana
I Nyamasheke Meddy yaririmbye ahereye ku ndirimbo ze zakunzwe kera
Meddy yakoreshaga imbaraga nyinshi mu kugorora ijwi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza