Miss Aurore Kayibanda yahamije urutajegajega akunda Mbabazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yagaragaje ko urukundo rwe na Mbabazi Egide rutajegajega anahishura icyo amukundira kurusha ibindi.

Aurore Kayibanda yabigarutseho ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyize ubutumwa kuri Insta Story asaba abamukurikira ko buri wese yamubaza icyo ashaka.

Mu bibazo byinshi benshi bagarutse ku rukundo rwe na Egide abandi bamubwira ko bamukunda byimazeyo kandi ariwe nyampinga w’ibihe byose kuri bo.

Aurore yabajijwe igihe yamenyaniye na Egide avuga ko hari mu 2006 bahuriye mu isabukuru bagatangira gukundana mu 2014, abajijwe igihe azakorera ubukwe bwe na Egide asubiza ko kugeza ubu nawe atabizi.

Hari uwamubajije ati uracyari kumwe na Egide, mu gusubiza ati ‘Bikomeye”. Ashyiraho n’utumenyetso tw’umutima. Hari n’undi wamubajije ikibazo nk’iki amusubiza amubwira ko ubu aribwo igihe nyacyo cyo gukundana kigeze, ati “Harageze ahubwo”.

Uwamubajije icyo akundira Mbabazi we yamusubije ko ‘atuma nseka kandi ari ibintu bitajya bipfa kubaho, ikindi ankunda uko ndi’. Yanavuze ko impamvu atagaragaraga kuri Instagram ari uko yari yarihaye akaruhuko.

Guhera ku wa 8 Ukuboza 2018 ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkuru yaciye igikuba ivuga ko Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide baba baratandukanye.
Yazamuwe n’uburyo Aurore yari yasibye konti ye ya Instagram na Egide agasiba amafoto amwe bari bahuriyeho akanasigara nta muntu n’umwe akurikira kuko yakurikiraga umukunzi we gusa.

Nyuma y’igihe cy’ukwezi Aurore atari ku mbuga nkoranyambaga, yagarutseho ku wa 31 Mutarama 2019 yongera gukurikira umugabo we ariko hashize iminsi mike arongera aburirwa irengero kuri uru rubuga arugarukaho muri Gicurasi.

Ku wa 1 Werurwe 2018 nibwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yamwambitse impeta y’urukundo ndetse muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano imbere y’amategeko.

Uretse iyi nkuru yo gutandukana kwabo yari yaciye igikuba, ku munsi w’abakundana Mbabazi Egide yari yerekanye ko urukundo rwabo rugihagaze bwuma.

Egide yagaragaje ifoto ya Aurore ku rukuta rwe ku munsi w'abakundana, ashimangira ko urukundo rwabo rumeze neza
Ubwo Mbabazi yambikaga impeta Aurore, yasazwe n'ibyishimo ararira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza