Miss Hirwa Honorine yasabye abantu guha Gahongayire agahenge

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Mata 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017, wari uri aho Aline Gahongayire aherutse gutangira ubuhamya, yemeza ko hari abantu bari kugoreka ibyo yavuze bashaka kumwanduriza isura.

Ku wa 19 Mata 2019 habaye igikorwa cyiswe ‘Because There Is Hope’ cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Aline Gahongayire ngo atange ubutumwa bw’ihumure ku bafite ibibazo.

Uyu muhanzikazi mu buhamya yagarutse ku buzima buruhije yanyuzemo bwatumye imiryango, itorero ndetse na rubanda bamwiha bikaza gutuma avamo umugore ushikamye wuzuye amashimwe kandi utuma benshi bari mu bibazo babasha gukomera.

Gahongayire uherutse guhabwa gatanya na Gahima Gabriel wari umugabo we, hari aho avuga ko aherutse guhanurirwa umugabo w’umusaza akabyamaganira kure kubera ko akeneye umusore w’uburanga.

Muri ubu buhamya bujya kurangira asa nk’ushotora itangazamakuru ryo mu Rwanda akavuga ko yanze kurivugiraho ibyo gutandukana n’umugabo we akajya kuri VOA muri Amerika kuko ryo ritari ku rwego rumwe nawe.

Ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yungamo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize uduce tw’amashusho ya Aline Gahongayire twakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo mu Rwanda benshi bamunenga, nyamara we icyo gihe yabwiye IGIHE ko nta kibazo abona mu byo yatangaje.

Uwase Hirwa Honorine wamamaye muri Miss Rwanda mu 2017 wari uri aho Aline Gahongayire yatangiye ubuhamya, yabwiye IGIHE ko abantu bamwe babifashe uko bitari, ndetse anongera kuvuga ko n’ubwo atari bose ariko hari abanyamakuru bamwe batagira ubunyamwuga muri bo.

Ati “Hari ikintu njya mvuga cy’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Hari ukuntu bagerageza gukorana ubunyamwuga iyo bigeze ku bijyanye n’ibyo umuntu akora ariko iyo bigeze ku buzima bwe bwite bamwe hari ukuntu bamubaza ibintu byamukomeretsa cyane ari mu bibazo nka biriya.”

“Ikibazo we yagiye agira ntabwo avuga ko yagiye akigirana n’ibitangazamakuru ibi bizwi byo mu Rwanda ahubwo ni uko umuntu uwo ariwe wese washakaga yamuvugagaho ibyo ashatse.”

Miss Uwase Hirwa Honorine yasabye abantu kureka kwibasira Gahongayire ahubwo bakumva ubuhamya bwe bijyanye n'ubuzima yanyuzemo aho gutwarwa n'amarangamutima

Yakomeje avuga ko hari igihe kigera umuntu ari mu bihe bikomeye ntawe yifuza kuba yabazwa ku kababaro arimo kubera ko hari ahandi hantu bimusubiza kandi ashaka kuharenga.

Ati “Byongeye mu bihe nka biriya ntabwo ntekereza ko umuntu aba yifuza kubibazwaho cyangwa akaganirizwa ikindi kintu kimwibagiza umubabaro. Urumva yagize igihe cyo kurwana intambara n’ubuzima bwe, n’itorero, n’umuryango we wari waramutaye ndetse nawe ubwe nk’icyamamare kiri mu itangazamakuru.”

Hirwa yemeza ko abantu bafashe ubutumwa bwa Gahongayire uko butari, bukagorekwa kandi we hari uko yashakaga kubutangamo binyuranyije n’uko bwafashwe.

Ati “Njye mvuga ko byafashwe ukuntu bitari, bigashyirwa ku rundi rwego bikaba byakuruye intambara y’amagambo. Njye byancanze nkibaza nti ibi byose biri kuvugwa ni iby’iki ? Simbona impamvu yabyo. Njye nari mpari hariya yavuze ibintu bya Isango na VOA ntabwo ari uko yashakaga kubigereranya ahubwo yavugaga uburyo kubera kumenyekana kwe inkuru yo gutandukana n’umugabo yamamaye ikagera no hanze y’u Rwanda.”

“Ntabwo yashakaga kugaragaza ko ari guhanganisha itangazamakuru ahubwo yashakaga kwerekana ko atabibajijweho gusa n’abantu bo mu Rwanda gusa kandi se ntimwabonye ko no mu Isango Star yabihavugiye?”

Hirwa yemera ko aho Gahongayire yakoze ikosa ari uko yavuze mu izina kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Miss Igisabo yavuze ko kwibasira Gahongayire ari ukumwangisha abantu benshi kuko hari abafana yari afite bagiye kugenda bamuvaho urusorongo.

Ati “Byibuze iyaba muri kiriya kiganiro yari kuba ari kuvugamo ibijyanye n’akazi akora akavuga ati ibikorwa byanjye sibyo kujyana ku kinyamakuru iki cyangwa iki cyo mu Rwanda nibyo nari kwita kwiyemera ariko kubera ko gahunda y’ibyo yari ari kuvuga ari ibintu by’ubuzima bwe bwite ntekereza ko yari akwiye guhabwa agahenge.”

Uwase Hirwa Honorine yatangiye kuvugwa kuwa 14 Mutarama 2017 ubwo yitabiraga ijonjora rya Miss Rwanda mu Mujyi wa Rubavu agakoresha amagambo atazibagirana mu mateka y’iri rushanwa ari nacyo cyatumye akomeza kuvugwa cyane.

Aline Gahongayire muri iki gihe ari kugaruka mu biganiro bya benshi ashinjwa kwihenura ku itangazamakuru ryo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza