Miss Igisabo yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 10:25
Yasuwe :
2 0

Uwase Hirwa Honorine wabaye umukobwa wavuzwe cyane kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, yambitswe ikamba rya Nyampinga ukoresha imbuga nkoranyambaga kurusha abandi mu bihembo bya Smart Service Awards.

Uyu mukobwa benshi bakunze kwita “Miss Igisabo” biturutse ku mvugo yakoresheje yiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda, yari amaze iminsi ari muri Tanzania aho yitabiriye ibikorwa n’inama zinyuranye zihuza urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2017, yakirizwa ikamba nka Nyampinga ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi. Yatowe mu bihembo bya Smart Service Awards biherutse gutangwa ku bigo n’abantu ku giti cyabo bashyira imbaraga mu byo bakora mu byiciro bitandukanye.

Nyuma yo kwambikwa ikamba no guhabwa ibihembo by’ishimwe, Nyampinga Uwase Hirwa Honorine, yagize ati “Ntabwo nari niteguye ko bigenda gutya, mumfashije gusoza umwaka neza, ndashimira abateguye ibi bihembo. Ndashaka no gushimira abantu bose bantoye n’abanshyigikiye bakamba hafi.”

Yongeyeho ko mu byamufashije gutsinda harimo kuba akoresha cyane cyane urubuga rwa Instagram runyuzwaho amafoto ndetse akaganira n’abatanga ibitekerezo, ku bijyanye no ku cyo yarushije abo bari bahatanye yavuze ko ari igihe cye kuko na bo hari ibindi bagiye bageraho.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo mu Mujyi wa Kigali, Rusimbi Charles, wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko ari igikorwa cyiza gushima abashyira ingufu mu gutanga serivisi nziza ndetse no guha urubuga urubyiruko rushaka gutera imbere mu bikorwa bifite aho bihurira n’umuco ndetse na siporo.

Uyu mwari uherutse guserukira u Rwanda muri Phillipines mu irushanwa rya Miss Earth, yavuze ko icyo atekereza nk’icyamuhesheje kuba Nyampinga ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi mu Rwanda ari uko yitabira kuzikoresha yaba mu gushyiraho ibijyanye n’ubuzima ndetse na gahunda aba arimo buri munsi.

Miss Igisabo yaherewe rimwe igihembo n’ibindi bigo bitandukanye bitari byahembewe rimwe n’abandi muri Smart Service Awards ubwo byatangagwa ku itariki ku 25 Ugushyingo 2017.

Mu bashyikirijwe ibihembo n’amashimwe harimo KTNR icuruza internet, TV1, Satguru Travels ikora mu by’ingendo zo mu mahanga, Eagle Art, urubuga rwa Groce Wheels rucururiza kuri internet na Viga ifasha abahanzi kubyaza umusaruro ibyo bakora.

Uyu mukobwa yari amaze iminsi yaritabiriye ibikorwa bihuza urubyiruko muri Afurika y'Iburasirazuba
Miss Igisabo yahembwe avuye muri Tanzania
KTRN icuruza internet mu Rwanda yahembwe
Miss Igisabo yambitswe ikamba nka Nyampinga ukoresha imbuga nkoranyambaga kurusha abandi mu Rwanda
TV1 iri mu bashyikirijwe ibihembo
Viga yakoze ikoranabuhanga rifasha abahanzi kubyaza umusaruro ibihangano yahembwe
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo mu Mujyi wa Kigali, Rusimbi Charles, yitabiriye iki gikorwa
Abashyikirijwe ibihembo bafashe ifoto y'urwibutso n'abateguye igikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza