Miss Iradukunda Elsa yageze mu Bushinwa kwitabira Miss World (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Elsa, yasesekaye mu Bushinwa ahagiye kubera irushanwa rya Miss World 2017 ryitabiriwe n’abakobwa baturuka mu bihugu byo ku migabane itandukanye ku Isi.

Nyampinga w’u Rwanda yageze mu Bushinwa aturutse i Burayi aho yari amaze iminsi muri gahunda zo kumenyekanisha umushinga we mu bihugu bitandukanye byaho, yanagiye agirana ibiganiro n’Abanyarwanda bahatuye ku biro bya za Ambasade yizezwa gushyigikirwa.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspirational Backup ikurikirana ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda bwatangarije IGIHE ko Miss Iradukunda Elsa yageze ku Kbuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Guangzhou Baiyun mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakirwa n’abategura irushanwa rya Miss World.

Miss Iradukunda na bagenzi be bamaze kugera mu Bushinwa ari benshi, bajyanywe kuri Oasiis O.City Hotel inazwi nka Black Forest mu Mujyi wa Shenzhen. Aha bazahamara iminsi mike hanyuma berekeze no mu yindi mijyi itandukanye izaberamo iri rushanwa nk’uko biteganyijwe.

Ibikorwa byo gutora abahataniye ikamba rya Miss World byatangiye gukorwa ku rubuga rw’iri rushanwa kuri Facebook; kuri porogaramu ijya muri za telefoni yitwa Mobistar ndetse no ku rubuga bwite rwa Miss World.

Nyampinga Iradukunda ugiye guhatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, ni uwa kabiri userukiye u Rwanda muri Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly witabiriye iri rushanwa muri 2016 ubwo ryegukanwaga na Stephanie Del Valle wo muri Puerto Rico.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi irimo Sanya, Haikou na Shenzhen, ikazasorezwa mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Sanya City Arena, ku wa 18 Ugushyingo 2017; bizatangira saa saba n’igice z’amanywa ku isaha y’i Kigali.

Nyampinga Iradukunda Elsa witabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye ku Isi, yageranye mu Bushinwa ibendera ry’Igihugu yahawe mbere yo kuva i Kigali. Icyo gihe yavuze ko intumbero afite imbere y’ibindi ari ukuzaserukana ishema muri iryo rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, agahagararira igihugu neza.

Miss Iradukunda Elsa akigera ku kibuga cy'indege i Ghuanzhou
Miss Iradukunda Elsa n'imizigo ye asohoka ku kibuga cy'indege
Miss Iradukunda Elsa afite akanyamuneza ko guserukira u Rwanda
Miss Iradukunda yageranyeyo mu Bushinwa ibendera ry'igihugu yahawe mbere yo kuva mu Rwanda
Yahawe ikaze mu Bushinwa ahagiye kubera Miss World
Nyampinga uzegukana ikamba rya Miss World muri uyu mwaka azasimbura Stephanie Del Valle ukomoka muri Puerto Rico waryambitswe muri 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza