Miss Iradukunda yaganiriye na Ambasaderi Igor Cesar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Miss Iradukunda Elsa uri mu ruzinduko i Burayi, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar byibanze ahanini ku bufasha uyu mukobwa azahabwa mu kurushaho kuzuza inshingano ze nka Nyampinga.

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yagiye i Burayi mu rugendo ruzasozwa agahita yerekeza mu Bushinwa kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizahuriza hamwe abakobwa bagera kuri 130.

Uyu mukobwa yakoze uru rugendo nka kimwe mu bihembo yahawe n’uruganda Sebamed ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Gashyantare 2017.

Mu biganiro yagiranye na Ambasaderi Igor Cesar kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017, yamusobanuriye byimbitse ibijyanye n’umushinga we wo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda ndetse by’umwihariko yamugejejeho icyifuzo cy’uko Abanyarwanda batuye mu Budage bashyirirwaho uburyo bworoshye bwo kubona iby’iwabo.

Mu byifuzo Miss Iradukunda yagejeje kuri Ambasaderi Igor Cesar yamusabye ko yagirana ubufatanye n’inzego za Ambasade zikora ibijyanye n’imenyekanishabikorwa kugira ngo ibicuruzwa bishya bikorwa n’inganda zo mu Rwanda bijye bibageraho mu buryo bworoshye nk’uko bigenda ku batuye mu gihugu imbere.

Ambasaderi Igor Cesar yishimiye ibikorwa Nyampinga w’u Rwanda amaze gukora mu mezi amaranye ikamba, by’umwihariko yavuze ko yanyuzwe no ‘kuba umukobwa ukiri muto nka Elsa yarahisemo gukundisha Abanyarwanda ibikorerwa iwabo’.

Miss Iradukunda Elsa yavuye mu Budage ahita yerekeza muri Sweden, azavayo abonanye n’Abanyarwanda bahatuye nyuma azahite yerekeza mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon.

Miss Iradukunda yavuye mu Budage abonanye na Ambasaderi Igor Cesar

Uyu mukobwa nasoza urugendo rwe i Burayi azajya guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World mu Bushinwa.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye irimo Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasorezwa mu birori nyamukuru bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2017.

Miss Rwanda yakiriwe ku cyicaro cya Ambasade mu Budage
Mu rugendo rwe yahuye n'umuririmbyi Gaël Faye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza