Miss Jojo ugiye kurushinga yakorewe ibirori bya Bridal Shower (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 07:45
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi wakunzwe mu Rwanda, Miss Jojo aritegura kurushinga nyuma y’amezi atatu ashize asezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Salim Minani bamaze igihe bakundana.

Ubu Miss Jojo yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu mpera z’iki Cyumweru, ibi birori bibanziriza umuhango nyir’izina wo guhana isezerano ry’ugushyingirwa azagirana na Salim kuwa 29 Nyakanga 2017.

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo Miss Jojo arongorwe, yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’, hari inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Salim n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Ibirori bya ‘bridal shower’ byatangiye gukorwa mu mwaka wa 1890, bibanziriza ibirori by’umunsi w’ubukwe no kwambikana impeta. Umukobwa ahura n’inshuti ze n’abagore bakuze bakamuha impano n’inama zifasha umugore kubaka rugakomera. Ibi birori bikorwa cyane muri iki gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Australia na New Zealand.

Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki ari kwitegura ibirori by’ubukwe buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017.

Miss Jojo na Salim Minani baherutse gushyira hanze impapuro z’ubutumire, kuri uwo munsi nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa[saa saba z’amanywa] hanyuma saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi habe ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.

Muri ibi birori yishimanye n'inshuti ze za hafi

Miss Jojo[wahoze yitwa Uwineza Josiane] nyuma yo kwinjira muri Islam yahise ahindura izina afata irya Uwineza Iman Josiane, yinjiye muri iri dini abisabwe n’umusore witwa Munyampundu Saleh bahoze bakundana.

Ubu bukwe bwa Miss Jojo na Salim Minani bwatangiye guhwihwiswa mu mpera za Mutarama 2017 gusa bagiye babihakana kenshi. Muri Werurwe 2017 basezeranye imbere y’amategeko, ariko muri icyo gihe cyose Jojo yanze kugira icyo atangaza cyerekeye umusore bagiye kurushinga ndetse n’iyo umubajije ku by’ubukwe bwe agucisha hirya kugeza iyo ngingo muyivuyeho.

Harabura gato ngo abe umugore uhamye...
Miss Jojo yahawe inama n'impanuro zizamufasha yamaze kubaka urwe
Miss Jojo aritegura kurushinga kuwa 29 Nyakanga 2017
Miss Jojo yibukije inshuti ze ubuhanga bwe mu kubyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza