Miss Liliane, Elsa na Jolly bamaganye abari guhembera amacakubiri bitwaje Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Mutarama 2019 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Ba Nyampinga b’u Rwanda, Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane, bamaganye aburirira ku irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka, bagahembera amacakubiri bashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ryavugishije imbaga ndetse rigera ku rwego rwo kuba ubu nta muntu utazi Mwiseneza Josiane, waryitabiriye agatungura benshi.

Icyakora kumenyekana k’uyu mukobwa hari ababyuririyeho bazana ibijyanye n’amateka ye, imbuga nkoranyambaga zitandukanye bazuzuzaho ubutumwa bwerekana ko yavutse ku mubyeyi wakoze Jenoside ndetse abandi bakandika ko ari we ukwiriye kuba Nyampinga bashingiye ku bwoko.

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, avuga ko ibintu by’amoko aho u Rwanda rugeze uyu munsi rwamaze kubirenga yibutsa abantu ko Miss Rwanda, atari umuyoboro wo kwerekaniramo amoko.

Ati “Miss Rwanda ntabwo ari umuyoboro aho abantu bakurikiza amoko. Ni irushanwa rifunguye kuri buri wese ubishoboye agatsinda udashoboye agatsindwa”.

Avuga ko iby’amoko ari uguca intege abakobwa baririmo, kuko ‘Irushanwa rifunguye ku mwana w’umunyarwandakazi wese, atari kuvuga umutwa, umuhutu cyangwa se umututsi cyane ko twese turi abanyarwanda ayo amoko atakiba mu gihugu’.

Miss Mutesi avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kugira uwo ashyigira ariko nanone akavuga ko abantu badakwiriye kurengera, akemeza ko abantu bakwiriye kureka kugarura ibintu igihugu cyaciyemo kera.

Ati “Miss Rwanda ntishingiye ku muhutu ntireba umututsi cyangwa umutwa, irareba umukobwa ufite ubwiza, umuco n’ubwenge”.

Miss Iradukunda Liliane, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, avuga atari byiza kuba hari abantu bari kuzana amacakubiri muri Miss Rwanda.

Ati “Irushanwa rya Miss Rwanda icyo riba rigendereye ni ugufasha umwana w’umukobwa nta kuvuga ngo ni uyu cyangwa uyu ni abanyarwanda bose muri rusange, ikindi ikurikiza ni ubwiza, ubwenge n’umuco rero ibyo bindi by’amoko ngirango tuzi aho byagejeje u Rwanda igihe byari byarahawe intebe, ntabwo byari bikwiye kugarurwa twese turi abanyarwanda”.

Yavuze ko ibintu by’amoko byazanwe muri Miss Rwanda, bikamubabaza cyane kuko irushanwa riteza umwana w’umukobwa akavuga ko ibintu by’amoko bidakwiye kuzanwa mu irushanwa.

Ubutumwa aha abanyarwanda ni uko icya mbere dukwiriye kumva ko turi abanyarwanda, ikindi tugashyigikira abakobwa bacu kugira babe bagera kure.

Miss Rwanda 2019 yaciye agahigo

Jolly avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ryavuzwe mu buryo bukomeye ugereranyije n’andi yabanje ndetse rikazamura ibyiyumviro bya benshi.

Ati “Miss Rwanda y’uyu mwaka yajemo impinduka zitandukanye, urumva iyo ikintu kirimo gukura haba hasabwa impinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Izo mpinduka nyinshi zitandukanye nkeka ko arizo zatumye ivugwa cyane. Iri rushanwa ryaravuzweho kurusha ayandi yose ya Miss Rwanda yabayeho”.

Miss Iradukunda Liliane avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda, rimaze gukura mu buryo bukomeye ndetse bikaba bigaragarira buri wese.

Ati “Uyu mwaka irushanwa ryarazamutse cyane kurusha indi myaka yatambutse harimo nyine udushya twinshi, ngira ngo buri wese arabibona”.

Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda 2017 na we abona irushanwa rimaze kugera ku rundi rwego.

Miss Mutesi Jolly yanenze abahembera amacakubiri avuga ko Miss Rwanda ari irushanwa ry'abanyarwanda atari iry'amoko
Miss Iradukunda Elsa yagaye cyane abantu bahembera inzangano
Miss Iradukunda Liliane na we yamaganye abahembera amacakubiri buririye kuri Miss Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza