Miss Mutoni Balbine yerekanye ubwambure bwe kuri Snapchat biteza impagarara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Mata 2017 saa 09:06
Yasuwe :
0 1

Miss Mutoni Balbine wiga Kaminuza mu Mujyi wa Toronto yashyize hanze ifoto imugaragaza yambaye nk’uko yavutse inakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakamukwena nyuma yasabye imbabazi asobanura ko yacitswe.

Mutoni Balbine yari aherutse kongera kuvugwa mu buryo budasanzwe mu itangazamakuru biturutse kuri bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwise ‘umutiganyi’ kubera ifoto ye ari kumwe n’undi mukobwa.

Icyo gihe hari ku wa 9 Gashyantare 2017, Miss Mutoni Balbine yashyize kuri Instagram ifoto ahagararanye n’undi mukobwa yandikaho ati “Ni umwaka wa 2017 mwa bantu mwe! Ni mucyo twige kudaca imanza…”

Mu bitekerezo birenga makumyabiri byashyizwe kuri iyi foto ya Balbine na mugenzi we harimo abantu bagaragaje ko ‘batunguwe no kubona Nyampinga ahagararanye n’umutinganyi’ abandi bakavuga ko ‘aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana’.

Budacyeye kabiri yashyize kuri Snapchat ifoto ye yambaye ubusa nayo ikurura impagarara kugeza ubwo Miss Mutoni Balbine yaje kwandika birambuye asobanura ko yacitswe agashyira ku karubanda iyi foto imugaragaza nk’uko yavutse kandi atari cyo yari agambiriye.

Ifoto y’ubwambure bwe Balbine yayiherekeje amagambo n’utumenyetso yumvikanisha ko akumbuye mu buryo bukomeye umukunzi we witwa Kwitonda Arsene.

Yahise yandika kuri Snapchat ati “Mbasabye imbabazi, nabikoze nshaka kureba umusaruro w’imyitozo ngororamubiri nakoze hanyuma ndibeshya nshyira iyi foto kuri Snapchat! Nsabye imbabazi nciye bugufi!!”

Mutoni Balbine yongeyeho ati “Ntabwo nari nzi ko nayishyize hano[ifoto], nayisibye vuba bishoboka […] Ntabwo nakora ikosa ryo kubabihiriza umunsi mbereka ibi bintu bitajyanye. Mwese mbifurije umunsi mwiza.”

Nubwo Miss Mutoni Balbine yasabye imbabazi ababonye iyi foto ye ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ahubwo yabaye nk’ukoza agate mu ntozi abenshi mu bamukurikira n’ababonye amafoto y’ubwambure bwe acicikana barushaho kumwibasira bamwe bakamutuka abandi bakamukwena bavuga ko ‘bidakwiye ko Nyampinga yerekana ubwambure bwe’.

Mutoni Balbine ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016. Byari ku nshuro ya kabiri aza muri iri rushanwa nyuma y’uko muri 2015 yahawe ikamba ry’Igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Asanzwe afite n’ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda, yarihawe muri 2014. Yavutse mu mwaka wa 1996, areshya na 1.73, agapima ibiro 55.

Miss Mutoni Balbine yari amaze igihe akora nk’umunyamakuru kuri Radio 10, ubu yagiye kwiga Kaminuza mu Mujyi wa Toronto muri Canada.

Miss Mutoni Balbine yasabye imbabazi ababonye ifoto y'ubwambure bwe iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga
Iyi foto ya Balbine n'umukobwa mugenzi we iherutse gutuma nabwo yibasirwa bamwe bamwita umutinganyi ariko ahita abyamagana
Miss Mutoni Balbine ubu asigaye aba muri Canada aho yiga kaminuza

Miss Mutoni Balbine yari amaze iminsi asohora amashusho arimo ubushotoranyi kuri Snapchat


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza