Miss Wema Sepetu yakomoje ku ntimba aterwa n’ibizazane yanyuzemo mu 2017

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Wema Sepetu wabaye icyamamare muri Tanzania biturutse ku gukina muri filime zitandukanye yibutse ibihe bikomeye yanyuzemo mu mwaka ushize wa 2017 yafunzwemo inshuro nyinshi n’ibindi bizazane yagiye acamo.

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa filime muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production ndetse yanabaye Nyampinga w’icyo gihugu mu 2006.

Uyu mukobwa waherukaga kwitabira ibirori by’abakoresha Instagram mu Rwanda mu Ugushyingo 2017, yikije umutima yibuka ibizazane yanyuzemo muri uwo mwaka avuga ko yawigiyemo byinshi atifuza kongera kunyuramo mu gihe gishya yatangiye.

Wema Sepetu yanyuze mu bibazo bitandukanye mu 2017 birimo gufungwa, kubura urubyaro, gushinjwa ubutinganyi, guhagarikirwa ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi, yemeza ko ngo yabikenyereyeho ntibimuce intege ngo atakaze icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati "Iyo nitegereje nkareba umwaka wa 2017, mbona amasomo menshi nize, mbona amakosa menshi nakoze gusa muri iyo nzira nahigiye byinshi. Mbona ukwicuza gukomeye ariko no gukomeza ubuzima mu ishusho ntigeze ntekereza."

Yakomeje agira ati "Iyo nitegereje umwaka wa 2018, mbona ahazaza hanjye, mbona ahazaza kandi hashashagirana, mbona ibyiza, ndabona ubuzima budakeneye indi mitwaro cyangwa ukwiheba, ndibona nk’uri ku rwego rwanjye biruta kongera kunyura mu bizazane, ndabona amahoro. Imana izagire ibi impamo kuko byose biyiri mu biganza kandi nzakomeza kubisaba kuko nyizeye, ibindi byose nta reme."

Mu kugaragaza ko atangiye umwaka mushya n’izindi ngamba yasibye amateka n’urwibutso yari afite ku rubuga rwa Intagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni eshatu avuga ko agiye kubumbura ’igitabo gishya’.

Miss Wema Sepetu yafashwe n’inzego z’umutekano muri Gashyantare 2017, icyo gihe yafunzwe iminsi irindwi. Yari amaze amezi atatu afunguwe, yatawe muri yombi na Polisi tariki ya 3 Gashyantare 2017 aho yari afunganwe n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania ariko baza kurekurwa.

Yaherukaga gutangiza ikigo gicuruza ibyongerera ubwiza abakobwa birimo ’Lipstick’ zizwi nka Kiss zahagaritswe muri Tanzania zivugwaho ’kutuzuza ubuzirange’, andi makuru akavuga ko bifite aho bihurira no gucuruza ibiyobyabwenge yashinjwaga.

Wema Sepetu yaherukaga kwitabira ibirori by'abakoresha Instagram mu Rwanda
Wema Sepetu avuga ko umwaka wa 2017 yawigiyemo byinshi atiteze kongera gusubiramo
Wema Sepetu yatawe muri yombi muri Gashyantare 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza