Miss Yasipi n’abandi basizi basaga icumi bahuriye mu gitaramo cya Transpoesis (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kamena 2019 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Uwihirwe Casmir Yasipi, yahuriye n’abandi basizi barenga 10 mu gitaramo cy’ubusizi cyari cyateguwe na Transpoesis cyiswe ‘Voices Up’.

Iki gitaramo cyabereye Kimihurura ahitwa Lavana ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kamena 2019.

Cyahuriyemo abasizi batandukanye bitwaye neza mu irushanwa rya Kigali Itatse Ubusizi itegurwa na Transpoesis n’abaserutse neza mu yandi marushanwa yabereye mu nkambi zitandukanye.

Ni igikorwa gishamikiye ku mushinga Transpoesis yatangiye umwaka ushize ujyanye no kwegera urubyiruko rwo mu nkambi rufite impano yo kuvuga imivugo ngo narwo rubone aho rwigaragariza no kuvuga akaruri ku mitima.

Dr Andrea Grieder uhagarariye Transpoesis yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo guhuza urubyiruko rutandukanye.

Yagize ati “Igitekerezo ni iki, dukeneye kumva no kunguka byinshi bivuye ku rubyiruko rwo mu nkambi tunaruhuza n’urwo muri Kigali kugira ngo tubereke ko nabo bakwiriye kwiyumvamo icyizere cy’ejo hazaza.”

Miss Uwihirwe yavuze ko cyari cyiza kandi cyabigishije ibintu bitandukanye bizamufasha we na bagenzi be b’abasizi.

Yagize ati “Igikorwa cy’uyu munsi kibanze ku nsanganyamatsiko zitandukanye zibanda ku buzima tubayemo bwa buri munsi, twahurijwe hamwe nk’abasizi ba Transpoesis n’abandi bo mu nkambi. Byari ibintu byiza cyane kandi hari ikintu kinini binsigiye.”

Uyu mukobwa we yavuze umuvugo yise ‘You are the next generation’ wagarutse cyane ku hazaza.

Avuga ko byinshi byakozwe byiza bikaza guhinduka imbogamizi za bamwe, akagaragaza ko ari inshingano z’urungano ruzakurikiraho kuzabihindura, Isi ikaba nziza.

Yavuze ko yishimiye kuba ari umwe mu bagize Transpoesis kuko byamufashije kugaragaza impano ye, binatuma agira umusanzu atanga mu muryango Nyarwanda.

Transpoesis isanzwe ifite irushanwa ryiswe ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryahuzaga abahanga mu busizi baturutse mu mashuri yisumbuye n’abandi bayasoje bo mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa riba buri mezi atatu, rigahuriza hamwe abihariye mu guhanga imivugo mu ndimi zitandukanye.

Kuva umwaka ushize batangije umushinga wo gusanga abana bo mu nkambi, bakabaha amahugurwa ajyanye n’ubusizi ndetse ababaye aba mbere mu mivugo bagahabwa ibihembo.

Umuryango wa TransPoesis washinzwe n’abantu babiri aribo Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi.

Miss Uwihirwe Yasipi ari mu bigaragaje muri iki gikorwa
Ndayiragije Kenny Lay wo mu Nkambi ya Mahama wahize bagenzi be mu irushanwa ry’imivugo ritegurwa na Transpoesis Rwanda
Umusizi Bahati Innocent yasusurukije benshi mu muvugo uvuga ku mugore uba yishisha umugabo we
Imivugo yaherekezwaga n'umuziki wa gitari
Kampire Elizabeth w’imyaka 20 wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ry'imivugo ryabereye mu Nkambi ya Gihembe umwaka ushize ari mu bigaragaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza