MP José arinze umurage yasigiwe na se wabo Semu wacurangiye Impala

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 Kanama 2016 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Mwizerwa José Providence, ni umunyamuziki wabigize umwuga urangamiye kusa ikivi cya nyakwigendera Semu Jean Berchmas wari umucuranzi ukomeye muri Orchestre Impala.

Yakoze umuziki nk’umurage w’umuryango akomora ku banyamuziki b’iwabo barimo Semu wacurangaga orgue muri Orchestre Impala. Yahisemo izina ry’ubuhanzi rya MP-José, aririmba mu njyana ya Pop na classique (Pop&classical music).

Mu kiganiro na IGIHE, MP José yavuze ko afite inzozi zo kuzaba ikirangirire mu muziki akerekana ko umurage yasigiwe na Semu [uvukana na se] atawupfushije ubusa. Yahamije ko nta kizamugore kuko asanzwe ahugukiwe ibya muzika.

Ati “Uretse kuririmba, nandika indirimbo mu ndimi zitandukanye cyane mu Kinyarwanda no mu Gifaransa, ndi umwarimu wa muzika ndetse ndi umucuranzi wa piano.”

Gukora umuziki yabikomoye mu muryango, yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka umunani, ngo yabikundishijwe n’abavandimwe be bakoze umuziki mu myaka yo hambere.

Ati “Burya ngo inyana ni iya mweru, uretse kuba muzika narayitangiye ku myaka umunani, mvuka mu muryango w’abanyamuziki kuko Semu Jean Berchmas wari umucuranzi wa orgue muri Orchestre Impala ni data wacu. Semu benshi baramuzi muri Orchestre Impala, yamuririmbye mu ndirimbo Intwari yaratabaye[Semu] yakunzwe cyane.”

MP-José avuga ko ashaka gukora umuziki uzamenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bwoko bw’umuziki wihariye udakorwa na benshi mu Rwanda ndetse by’umwihariko akagerageza gutanga ubutumwa mu ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

Muri iyi minsi ri gutunganya album y’indirimbo icumi afatanyije na Producer Pastor P. Iyi album ateganya gushyira ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha izaba igizwe n’indirimbo ziri mu Gifaransa no mu Kinyarwanda mu rwego rwo gushaka inzira zageze umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

MP-José ati “Nta mpungenge numva mfite zo gukora indirimbo mu rurimi rw’Igifaransa kuko igihe cyose muzika ikoze neza ururimi ni gake ruba imbogamizi kuko nanjye ubwanjye hari indirimbo nagiye nkunda ntazi icyo zivuga neza nka Tajabone. Ikindi ni uburyo bwo gutuma muzika nkora igera no ku banyamahanga. Abanyarwanda nibanshyigikire nk’uko babingaragariza nzabigeraho ndabyizeye.”

MP-José asanzwe afite indirimbo zirimo iyitwa “Ndi uwawe Nyagasani Yezu”, “Impanga”, ‘Un jour” n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza