Mu mibare, King James yahishuye uko 2019 isize ahagaze n’imihigo yesheje mu cyerekezo 2020 (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

King James yifashishije imibare yavuze uko abona asoje umwaka wa 2019 ahagaze, ndetse anahishura uko imihigo yishimira kuba yaresheje mu cyerekezo 2020 azinjiramo ataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party.

King James aganira na IGIHE yabajijwe uko ahagaze mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira agira ati” Njye mu buzima busanzwe intego nari narihaye nazigezeho nka 90% ariko mu muziki ho ni nka 60% kuko nari nariyemeje kumurika Album none ntibyankundiye.”

Uyu muhanzi avuga ko Icyerekezo 2020, yagize ati” Ubundi umuntu yumvaga ari ahantu kera cyane, ibintu byinshi byatekerezwaga byarabaye, byagezweho n’ibitaragerwaho byahawe ikindi cyerekezo. Aho twari turi icyo gihe bayishyiraho n’aho turi uyu munsi ni ibintu byigaragaza cyane yaba mu muziki yaba mu buzima busanzwe bw’abantu mbega ahantu hose hashoboka habaye iterambere.”

King James yishimira ko 2020 igeze hari intambwe amaze gutera mu buzima, harimo kuba muri iki cyerekezo yaresheje umuhigo yari yarihaye wo kuba umuhanzi uhamye kandi uzwi.

Ikindi ku giti cye yishimira ni uko yesheje umuhigo yari yarihaye wo kuzaba afite aho atuye.

Yagize ati” Nsubiye inyuma nko mu 2006 natekerezaga ko 2020 izasanga ndi umuririmbyi uhamye kandi naramenyekanye, ibyo nabigezeho. Gutwara ibikombe, nabyo narabitwaye no mu buzima busanzwe hari ibyo nagiye ngeraho.”

Ku iterambere ry’igihugu mu cyerekezo 2020, King James ahamya ko u Rwanda rwateye imbere cyane, icyakora yitsa cyane ko Abanyarwanda bahinduye imyumvire, ikintu asanga gikomeye cyabayeho muri iki gihe cy’imyaka 20 y’iki cyerekezo.

King James uri mu bahanzi barindwi bazaririmba muri East African Party izinjiza abantu mu mwaka wa 2020, yasabye abakunzi ba muzika kuzitabira iki gitaramo abizeza ko kizaba ari cyiza ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati” Ni iby’agaciro kuba hariya hantu tugiye kuhakorera igitaramo nka kiriya n’ubusanzwe kiba gikomeye. Abanyarwanda bazaze twerekane ko dushoboye twuzuze Kigali Arena. Umuntu uzabura muri iki gitaramo azaba acitswe.”

King James yatangajwe nk’umuhanzi wa kabiri uzitabira igitaramo cya East African Party izaba ibaye ku nshuro ya 12 akaba yakurikiye The Ben wabimburiye abandi.

Guhera ku wa 13 Ukuboza 2019 hatangiye gutangazwa umwe ku wundi kugeza igihe abahanzi barindwi bazitabira iki gitaramo bamaze kumenyekana.

Igitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 12 kizaba tariki 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena.

Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 20 000Frw mu myanya y’icyubahiro, 15 000 Frw mu cyiciro gikurikiraho na 5000 Frw mu myanya isanzwe, mu gihe abazagura amatike mbere bo bagabanyirijwe itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro izaba igura 15000 Frw, imyanya y’icyubahiro 10000 Frw na 3000 Frw mu myanya isanzwe.

Reba ikiganiro kigufi twagiranye na King James atuganiriza ku byo yagezeho muri 2019 ndetse no mu cyerekezo 2020

King James asanga 2019 isize ahagaze neza mu buzima gusa mu muziki ngo ntiyabashije kumurika Album nk'intego yari yarihaye
King James yatangajwe nk'umuhanzi wa kabiri uzitabira East AFrican Party ya 12 izaba tariki 1 Mutarama 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza