Munyakazi Deo, Angel Umutoni na Eric Soul bitabiriye iserukiramuco ryo muri Tanzania

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kanama 2019 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Umukirigitananga Munyakazi Deo, Angel Mutoni, Dj Eric Soul baserukiye u Rwanda mu Iserukiramuco ry’iminsi itatu ryiswe Ongala Music Festival ribera muri Tanzania.

Iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama rizasozwa ku wa 25 Kanama 2019. Riri kubera muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubugeni (Chuo cha Sanaa) iri mu Mujyi wa Bagamoyo.

Ongala Music Festival iri kuba ku nshuro ya kabiri yatewe inkunga n’amashami y’Ikigo cy’Abadage muri Afurika y’Iburasirazuba cya Goethe Institute Kigali, Goethe Institute Dar es Salaam, Goethe-Zentrum Kampala n’inzu ifasha abahanzi izwi nka Urban Music Label.

Rifite intego yo guhuza abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba no kuzamurana hagati yabo bagateza imbere injyana zo muri aka karere cyane ko zifite umwihariko.

Rinagamije kandi guha icyubahiro uwo bitirira iri serukiramuco Dr. Remmy Ongala umuhanzi watanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Tanzania umaze imyaka umunani atabarutse no kusa ikivi yasize.

Ni amahirwe akomeye ku bazaryitabira cyane ko hazaberamo amahugurwa kumurika ibikorwa ndetse n’ibitaramo.

Munyakazi na bagenzi be bageze muri Tanzania ku wa 22 Kanama 2019, mbere y’amasaha make ngo iserukiramuco ritangire.

Uyu musore umaze kwandika izina mu muziki ucuranze gakondo yabwiye IGIHE ko “Nizeye kungukira byinshi muri iri serukiramuco cyane ko tuzahurirayo n’abandi bahanzi benshi. Ni umwanya wo kumenyana no gusangizanya ibitekerezo byubaka umuziki wacu.’’

Itsinda rigizwe n’Umukirigitananga Munyakazi Deo, umuraperi Angel Mutoni na Dj Eric soul rifite umwanya wo gutarama no kwerekana ubuhanga bwabo binyuze mu guhuza Gakondo n’izindi njyana.

Si ubwa mbere aba uko ari batatu bahagarariye u Rwanda mu maserukiramuco atandukanye kuko bitabiriye irya Ongea Summit ryaberereye muri Kenya, Bayimba International Festival na Doadoa Festival yo muri Uganda.

Eric Soul, Angel Umutoni na Munyakazi Deo bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo ku wa 22 Kanama 2019
Berekeje mu Iserukiramuco ry’iminsi itatu ryiswe Ongala Music Festival ribera muri Tanzania mu Mujyi wa Bagamoyo
Munyakazi Deo, Angel Umutoni na Eric Soul basanzwe bitabira amaserukiramuco akomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza