Ndahiro Liliane yongeye kuzamukira ku itike y’amajwi ya telefone muri Miss Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 Gashyantare 2018 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane yegukanye umwanya wa mbere nka Nyampinga watowe cyane biciye mu itora ryabereye kuri telefone ahigitse bagenzi be 19.

Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69., yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu bakobwa 10 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda, Uwase Ndahiro Liliane yazamukiye ku itike yahawe n’abafana nk’uwahundagajweho amajwi kurusha abandi. Yahize abandi mu gutorwa cyane cyane aho yagize amajwi 53,444.

Ubushize nabwo mu ijonjora rya nyuma hatoranywa abakobwa 20 ba mbere ku rwego rw’igihugu Uwase Ndahiro Liliane yinjiye mu bemerewe gukora umwiherero abikesha amajwi yatowe kuri telefone. Icyo gihe yari afite amajwi 56,500.

Uyu yazamuwe n’amajwi yatowe kuri telefone gusa nta kindi kirebweho mu gihe abandi bakobwa 19 harebwe amanota bakuye mu kizamini bakoreye mu mwiherero i Nyamata, ubumenyi bwabo n’indi mikoro bahawe.

Yari mu bakandida icumi baserukiye Intara y’Amajyepfo aho yari kumwe na Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.

Uwase Ndahiro Liliane ni we wahize abandi mu gutorwa cyane biciye ku butumwa bwa telefone

Uwase Ndahiro Liliane yinjiye mu bakobwa 10 bagera mu cyiciro cya nyuma abikesha amajwi yo kuri telefone. Yatowe inshuro 53,444.

Yazamutse mu buryo budasanzwe kuko kuwa Gatanu yari uwa kabiri afite amajwi 27,356, mu masaha make gusa yahise azamukaho amajwi asaga ibihumbi 30 ahita yanikira abandi bose.

Mu bisubizo yahaye akanama nkemurampaka, Ndahiro Liliane yavuze ko icyo yifuza kuzaba mu minsi iri imbere ngo ni ‘ukwinjira mu Nteko Ishingamategeko’ akazabona uburyo bwo kuvuganira abakobwa mu Rwanda.

1. Uwase Ndahiro Liliane
2. Iradukunda Liliane
3. Ishimwe Noriella
4. Umunyana Shanitah
5. Irebe Natacha Ursule
6. Dushimimana Lydia
7. Umuhoza Karen
8. Umutoniwase Paula
9. Uwase Fiona
10.Ingabire Divine

Noriella na mugenzi we Ndahiro Liliane bakomeje mu bakobwa 10 ba mbere
Ubwo Uwase Ndahiro Liliane[iburyo] yiyerekanaga na bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza