Neymar yitabiriye igikorwa cyakorewe mu Bufaransa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana bo mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Neymar da Silva Santos Júnior ukinira Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain, iherutse gutangira kwambara imyambaro yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’; yitabiriye igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Babeth Djian kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana bo mu Rwanda.

Aba bana bakusanyirizwa inkunga ni abiga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye bafashwa n’umuryango witwa Un avenir pour les enfants du Monde [AEM] watangijwe Babeth Djian washinze Numéro magazine akaba n’umwanditsi mukuru wayo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu Kane tariki 12 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, gihuriramo ibyamamare bitandukanye mu Bufaransa yaba mu muziki, sinema, imideli ndetse na Neymar ntiyahatangwa.

AEM ifite intego yo gufasha abana b’u Rwanda batishoboye mu buryo bwose kugira ngo babeho neza kandi ejo habo hazabe heza kurushaho.

Uyu muryango ufite ikigo mu Rwanda cyiswe Centre Izere gikurikirana imibereho y’aba bana ndetse buri munsi abana 2 500 babasha kujya kwiga, bakarya ndetse bakanafashwa mu buryo bwose bwatuma biteza imbere.

Amwe mu mashuri yatanzwemo ubufasha biturutse kuri AEM harimo Ecole Technique Saint Laurent de Gaseke, École Sancta-Maria Karembo n’ibindi.

Un avenir pour les enfants du Monde[AEM yashinzwe na Babeth Djian yungirijwe na Laurence Valensi unacunga umutungo wayo.

Babeth Djian akunze kuza mu Rwanda kureba uko abana bafashwa n'ikigo cye bamerewe
Babeth Djian iburyo ari gufata ifoto y'urwibutso na bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Neymar na Babeth muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane
Neymar ni uku yari yambaye muri iki gikorwa
Neymar yari ari kumwe Olivier Rousteing uri mu bahanzi b'imideli bakomeye mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza