Neza yavuze imyato Skales bamaze umwaka bakundana, Mr Eazi ahesha urukundo rwabo umugisha

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’umunyarwandakazi uba muri Canada, Neza Patricia Masozera, yavuze imyato Skales bamaze umwaka bakundana avuga ko bazakundana kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.

Neza yavuze aya magambo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ashimangira umwaka amaranye n’uyu musore wabaye uwo kwiga byinshi kandi akaba abyishimira.

Ati “Ibyishimo ku isabukuru ya mbere dukundana mwami wanjye! Skales nishimira amasomo tumaze kwiga. Warakoze kunkunda uruzira imbereka no kuba umufana wanjye w’imena.”

Neza yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere. Uyu munsi ni uwacu.”

Nyuma y’ubu butumwa, Neza yashyizeho n’amashusho y’umuhanzikazi Yemi Alade na Mr Eazi bavuga ko bishimiye igihe we na Skales bamaranye.

Muri ayo mashusho, Mr Eazi yagiraga ati “Ndifuza kubabwira ngo isabukuru nziza kuri mwe. Warakoze cyane gutuma umuvandimwe wanjye abaho mu mutuzo. Imana iguhe umugisha.”

Yemi Alade nawe yabwiye Neza gukomeza gufata neza umuhungu wabo Skales.

Skales nawe yari yanditse kuri Instagram ashimira Neza ku kuba yihanganira amafuti ye akamubabarira.

Ati “Ibyishimo ku bw’umwaka ushize dukundana. Ndagushimira kuba wihanganira kutava ku izima kwanjye […] mwamikazi wanjye ndagukunda by’ikirenga.”

Neza yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira urukererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Ni ubwa mbere Neza agaragaje amarangamutima ye ku bijyanye n’urukundo agashimagiza umusore muri ubu buryo. Mu mwaka ushize byigeze guhwihwiswa ko yaba akundana Skales nyuma y’aho yari amaze gutandukana n’undi mukobwa wo muri Ethiopie ariko biza gufatwa nk’ibihuha.

Neza yahoze abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya MCG Empire ayivamo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakorana. Yahise ava muri Nigeria asubira muri Canada ahari umuryango we.

Mu 2017 uyu mukobwa yegukanye igihembo cyo ku rwego rwa Afurika nk’umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri AFRIMMA, aza no ku cyereka abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Masamba mu Ukuboza uwo mwaka.

Skakes yamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Temper’

Umva ‘Uranyica’ yatumye Neza yamamara ku buryo buhambaye

Neza na Skales bari kwishimira umwaka bamaze bakundana
Neza ni ubwa mbere agaragaje ibijyanye n'amarangamutima mu rukundo
Skales amaze umwaka ukundana na Neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza