Nimwiza Meghan yatangiye gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 akora ubushakashatsi ku mushinga we ujyanye n’ubuhinzi anashaka abafatanyabikorwa, yatangije ubukangurambaga azakora mu turere twinshi tw’igihugu ashishikariza urubyiruko kugana muri uru rwego.

Ntabwo ikigenderewe muri ubu bukangurambaga ari ugukangurira urubyiruko guhinga ahubwo ni no kubakangurira indi mirimo ishamikiye ku buhinzi.

Iki gikorwa ku ikubitiro yagitangirije ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019.

Ubu bukangurambaga yabugabanyijemo ibice bitatu; igice cya mbere ahura n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abaha ubutumwa bw’icyizere ndetse anafasha ababikora by’umwuga n’ababikora bisanzwe kungurana ibitekerezo bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi z’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in Agriculture Form (RYAF), BDF n’izindi nzego za leta.

Igice cya kabiri ni ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse rukiri mu myaka mike cyane mu mashuri yisumbuye, abereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n’ubuhinzi.

Icya gatatu yifashishije Miss Rwanda wa 2018 ufite umwe mu mishinga ye yatangiye umwaka ushize wo kurwanya imirire mibi, binyuze mu kubaka uturima tw’igikoni aho bishoboka akaba ari muri urwo rwego aho bari gusura ibigo by’amashuri bari gusiga bakoze n’umurima w’imboga bifashishije inzobere kuva mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyeshuri .

Mu Karere ka Musanze Nimwiza yahuye n’urubyiruko rwinshi rwaho rwagize umwanya wo kuganira n’inzego zitandukanye, rugahabwa inama rukanamarwa impungenge ku mahirwe ari mu buhinzi.

Nimwiza yaboneyeho kumenyesha abahinzi n’aborozi bari bateraniye aho kuri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ndetse n’iy’ubwishingizi bw’ubuhinzi bugiye gutangira vuba aha.

Nyuma yaho Miss Nimwiza yasuze Urwunge rw’Amashuri rwa Musanze ndetse na E.S Musanze aganiriza urubyiruko rwaho ku byiza by’ubuhinzi anabereka amahirwe aburimo.

Kuri uyu wa Gatandatu Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, araganiriza urubyiruko rwa Sunrise High School.

Nimwiza Meghan yari aherekejwe na Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2018
Nimwiza Meghan yeretse urubyiruko amahirwe ari mu buhinzi
Yababwiye ko kujya mu buhinzi bitavuze gufata isuka gusa ahubwo umuntu ashobora no kwifashisha ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza