Nsengiyumva wamamaye mu ’Igisupusupu’ yasohoye indirimbo irimo imbyino zirimo na ‘Gwara Gwara’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva François wamamaye mu ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ cyangwa se benshi bazi nka ‘Igisupusupu’, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Icange Cange’.

Nsengiyumva amaze kuba ikimenyabose biturutse ku ndirimbo ye yamamaye yitwa ‘Mariya Jeanne’.

Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.

Indirimbo za Nsengiyumva benshi basigaye bita Igisupusupu, zacengeye mu b’ingeri zose ku buryo n’umwana w’igitambambuga bitagutangaza muhuye avuga adidimanga ariko agerageza kuririmba ‘Igisupusupu’!

Ubu noneho yashyize hanze iyo yise ‘Icanga Cange’ iri mu mujyo w’icyerekerezo yafashe cyo gucurangisha umuduri. Yasohotse kuri uyu wa Gatanu, igizwe n’iminota ine n’amasegonda 28’. Igaragaramo umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton ndetse na Nkota Eugene.

Muri iyi ndirimbo ye nshya yumvikanamo atanga ubutumwa bw’umusore wakundanye n’umukobwa akanatanga inkwano iwabo, hashira igihe uyu mukobwa akaza gusagarirwa n’agasore k’agakene yigiriye kuvoma kakamufata ku ngufu bikamuviramo gutwita.

Nyuma yo gutwita wa musore w’umukire ahita yanga wa mukobwa, akamubwira ko abakobwa batabuze agiye kwishakira undi.

‘Icange Cange’ irimo imbyino zihariye zirimo na ‘Gwara Gwara’ yamenyakanye cyane mu minsi yashize, igitangaje n’ukuntu ivangwa n’umudiho w’itorero rya Kinyarwanda rigaragara muri iyi ndirimbo.

Iyi mbyino yamamaye cyane mu minsi ishize, yakoreshejwe n’abahanzi benshi bakomeye muri Afurika no ku Isi yose mu ndirimbo ndetse no mu yo Chris Brown aherutse gushyira hanze yise ‘Back To Love’ aherutse kugaragara ayibyina.

‘Gwara Gwara’ yadukanywe n’umu-Dj ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Bongz Yusuf, yamamaye cyane mu mwaka ushize.

‘Icange Cange’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Jay P naho amashusho akorwa na Fayzo

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, afite umugore n’abana babiri biga mu mashuri abanza.

Ntabwo yahoze arota kuzagera ku rwego ariho uyu munsi kuko yahoze acurangira amafaranga 100 Frw ariko akaba ari mu babayeho abikesha inganzo ye yihariye kandi inyura benshi.

Mu 2009 nibwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu ntara y’Iburasirazuba.

Avuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi ari naho atuye kugeza ubu.

Nsengiyumva yakoresheje abakobwa b'ibizungerezi mu ndirimbo ye nshya
Impano ya Nsengiyumva yamenyekanishijwe ku buryo buhambaye na Alain Muku usigaye amureberera inyungu mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza