00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prince Kid yatandukanye n’umukunzi we Miss Sandra Teta

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 17 September 2014 saa 01:47
Yasuwe :

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ntagikundana na Sandra Teta, bitewe n’ukutumvikana ku myitwarire hagati yabo. Buri wese muri bo ahitamo kugira ibanga icyo bapfuye nyir’izina, ariko bombi bagahuriza ku kwemeza ko batagikundana nk’uko byari bisanzwe bizwi.
Prince Kid ubusanzwe bakunze kwita Kagame Prince Kid yemeza ko atagikundana na Teta, ariko ko ibyisumbuye kuri aya makuru akavuga ko asanga ari ubuzima bwe bwite atapfa kubwira abasomyi ba IGIHE atabanje kugisha inama umutimanama we (…)

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ntagikundana na Sandra Teta, bitewe n’ukutumvikana ku myitwarire hagati yabo. Buri wese muri bo ahitamo kugira ibanga icyo bapfuye nyir’izina, ariko bombi bagahuriza ku kwemeza ko batagikundana nk’uko byari bisanzwe bizwi.

Prince Kid ubusanzwe bakunze kwita Kagame Prince Kid yemeza ko atagikundana na Teta, ariko ko ibyisumbuye kuri aya makuru akavuga ko asanga ari ubuzima bwe bwite atapfa kubwira abasomyi ba IGIHE atabanje kugisha inama umutimanama we inshuro nyinshi. Ati “Twaratandukanye, ariko kuri njye ndumva ntacyo nabirenzaho.”

Prince Kid avuga ko yatandukanye na Sandra Teta ku mpamvu batifuza gutangaza.

Ku rundi ruhande, Teta Sandra we avuga gusa ati “Twaratandukanye, ku mpamvu zacu zihariye”

Iby’uku gutandukana kwabo byatangiye kunugwanugwa n’abantu ubwo uyu Prince yajyaga mu mahanga ajyanye na Nyampinga w’u Rwanda, Akiwacu Colombe, kimwe mu byashyize abantu benshi mu rujijo.

Ku ruhade rwa Akiwacu, we yabwiye IGIHE ko kuba barajyanye na Prince Kid gutemberana ntaho bihuriye no n’ibyo bamwe bakeka byo gukundana. Yagize ati “Oya ntabwo nkundana na Prince Kid. Yongeraho ati “Nta n’ikindi kintu dukorana usibye kuba yaramperekeje gusa.”

Uyu Akiwacu, usubiza gake ku bijyanye n’urukundo rwe nabwo yakabya akagarukira gusa ku kuvuga ko afite umukunzi, tumubajije uwo bakundana uwo ari we, yagize ati “Ntabwo uwo dukundana turemeranya ko namutangaza.”

Prince Kid yari aherutse kujyana na Miss Colombe i Burayi, hari abibajije niba banakundana. Cyakora bo barabihakana.

Teta Sandra ariko, avuga ko iby’ukuba uwahoze ari umukunzi we yaragiye iruhande rwa Nyampinga amuherekeje, ngo amwerekere iby’i Burayi anamuba hafi nk’umujyanama ntaho bihuriye n’ugutandukana kwabo. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bashobora kuba baratandukanye mbere.

Teta yagize ati “Ntaho bihuriye, twatandukanye kubera impamvu zacu zihariye”.

Sandra Teta nawe yemeye ko batandukanye

Prince Kid wahoze ari umuhanzi akaza kubivamo ajya mu byo gutegura ibikorwa bitandukanye bya ba Nyampinga, ni umuyobozi wa Rwanda Back Up Inspiration, Sosiyete uwari umukunzi we Sandra Teta bari bafatanyije mu kuyobora.

Yakundanye na Teta Sandra nyuma gato y’amarushanwa ya Nyampinga wa SFB mu 2011, ubwo uyu Teta yabaga igisonga cya Kabiri cya Nyampinga waho.

Kuva ubwo bakomeje kugaragarana mu bikorwa byinshi buzuzanya mu gutegura amarushanwa akomeye ya ba Nyampinga, ay’ibiganiro mpaka kugeza kuyaheruka kuba akomeye ya Nyampinga w’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages