Rayvanny yakoreye agashya uwakoze ‘Tetema’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye mu muziki nka Rayvanny yahaye imodoka Producer S2Kizzy wakoze amajwi y’indirimbo ye yitwa ‘Tetema’ uyu muhanzi yahuriyemo na Diamond Platnumz.

Ibi Rayvanny yabikoze kuri uyu wa Kane ubwo hizizwaga isabukuru ya Producer S2Kizzy akamuha imodoka nshya ya Toyota Mark X.

Rayvanny yatunguye uyu musore ubwo yari mu kiganiro gica kuri Wasafi Fm nijoro, afite imfunguzo z’iyi modoka ndetse n’izindi mpano amushimira ko yakoze indirimbo yakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Rayvanny yavuze ko yahisemo guha imodoka Producer S2Kizzy kubera ko hari igihe ajya yica gahunda bafitanye zijyanye n’akazi kubera kubura uburyo bwo kugera ku kazi byihuse.

Nyuma yo kwakira imfunguzo z’imodoka Producer S2Kizzy yasutse amarira avuga ko atari yiteze impano nk’izi kuri Rayvanny.

Yavuze ko ari imwe mu ndirimbo yamwinjirije amafaranga kuko ayikora yishyuwe arenga miliyoni enye z’amashilingi ya Tanzania.

Ati “Ku ndirimbo Tetema, Rayvanny yanyishyuye miliyoni 2.5, nyuma na Diamond Platnumz amaze kumva beat yayo anyoherereza izindi miliyoni ebyiri. Ni indirimbo yampaye amafaranga menshi cyane.”

Producer S2Kizzy ni umwe mu batunganya indirimbo bahagaze neza muri Tanzania, amaze gukorana n’abahanzi bakomeye baho barimo Vanessa Mdee, Lulu Diva, Mimi Mars, Diamond Platnumz, Rayvanny, Joh makini, G Nako, Jux, Darassa, OMG, Country Boy, Lord Eyez, Nikki wa Pili n’abandi benshi.

‘Tetema’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 16 mu gihe cy’amezi abiri imaze ku rubuga rwa Youtube.

Rayvanny yahawe imodoka uwakoze ‘Tetema’

Reba Tetema yatumye Rayvanny aha uwayikoze imodoka nshya

Rayvanny yatunguye S2kizzy amuha imodoka nshya
Rayvanny yavuze ko impamvu yahaye imodoka uyu musore wamukoreye 'Tetema' ari uko hari igihe yajyaga yica akazi kubera kubura uko akagereraho ku gihe
S2Kizzy yatunguriwe mu kiganiro gica kuri Wasafi Fm

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza