Rose Muhando ku gitutu cy’abamushinja gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Ukuboza 2016 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Rose Muhando wo muri Tanzania wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana akomeje kotswa igitutu n’abamushinja gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe we avuga ko abakwirakwiza ayo makuru ari abagamije kumusebya.

Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.

Hari hashize iminsi ashyirwa mu majwi na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ashobora kuba asigaye akoresha ibiyobyabwenge, gusa we abyamaganira kure avuga ko ababivuga ari abahereye kera bamurwanya.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania kitwa Mwanaspoti, Rose Muhando yagize ati "Njyewe sinkoresha ibiyobyabwenge, sinteze no kuzabikoresha, niba ari cyo babonye cyagombaga kunsenya nababwira ko batsinzwe. Abavuga ibyo ni abantu bashaka kunsenya, bashakaga ko nkora akazi kabo ndabyanga.”

Uyu muririmbyi muri 2016 yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, yavuzweho gushaka gusubira mu Idini ya Islam yahozemo nyuma arabihakana. Muri Mutarama yajyanywe mu bitaro yarumwe n’inzoka yitabwaho n’abaganga arakira.

Rose Muhando nk’umuhanzi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri Tanzania, azwiho kuba yarabimburiye abandi mu gihugu cye kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Sony Music cy’abanyamerika.

Mu buzima busanzwe Rose Muhando ntiyigeze ashaka umugabo nubwo ari umubyeyi w’abana batatu. Yakunze gusobanura ko yahisemo guharira ubuzima bwe Imana.

Rose Muhando arashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza