Rwanda Arts Initiative yatangiye imishinga yo gukina filime y’uruhererekane

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Werurwe 2015 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Abahanzi nyarwanda bahuriye muri Rwanda Arts Initiative batangiye umushinga wo gukina filime y’uruhererekane yitwa ‘Muganga’izibanda ku buvuzi ndetse n’ubutabazi bwihuse bukenerwa n’umurwayi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rugamba Dorcy umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative yavuze ko iki gitekerezo cyari kimaze imyaka igera kuri ibiri ariko bishimiye ko kigiye gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati, “Igitekerezo cyo gukina iyi filime twari tukimaranye igihe ariko twishimiye ko kigiye gushyirwa mu bikorwa ndetse twizeye ko hari byinshi iyi filime izungura Abanyarwanda n’abazayireba bose”.

Iyi filime y’uruhererekane bise ‘Muganga’ igamije guhugura, no gutanga inyigisho z’uburyo abantu bakwirinda indwara zitandukanye.

Yasobanuye ko iyi filime izakinwa mu ndimi eshatu kugira ngo irenge imipaka ndetse inyigisho zirimo zigera ku bantu benshi mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati, “Iyi filime izakinwa mu Kinyarwanda, Icyongereza ndetse n’igifaransa kugira ngo inyigisho zirimo zizagere ku bantu benshi kandi binaheshe igihugu cyacu ishema”.

Iyi filime izakinwa hifashishijwe abanyabukorikori, abanyabugeni, abanyamideli ndetse na Judith Heard usanzwe umenyerewe mu mideli azagaragara muri iyi filime.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki 27 Werurwe aribwo hazaba igikorwa cya mbere cy’ifatwa ry’amashusho y’iyi filime kuko igice cya mbere kizasohokana n’uduce 12.

Rwanda Arts Initiative ku bufatanye na WDA, MINISPOC,na Akagera Aviation biyemeje kuzana impinduka muri Cinema nyarwanda.

Rugamba Dorcy umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative na Judith Heard
Rugamba Dorcy umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative , Jolie Murenzi, Judith Heard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza