Safi n’umugore we bakirijwe ’Champagne’ bavuye mu cyumweru cya buki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 08:40
Yasuwe :
1 0

Niyibikora Safi uririmba muri Urban Boyz yagarutse mu Rwanda agaragiwe na Niyonizera Judithe baherutse kurushinga, bavuye muri Zanzibar ku nyanja y’u Buhinde aho bagiriye ibihe mu cyumweru cya buki.


Safi Niyibikora wiyita Madiba yarushinganye na Niyonizera Judithe nyuma y’igihe gito bihishuwe ko bakundana, ibirori byo kwishimira isezerano bagiranye imbere y’amategeko no gutanga inkwano byabereye i Rebero ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Aba bombi bari bamaze icyumweru muri Zanzibar mu kiruhuko bagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2017. Safi yashyize hanze amashusho agaragaza uko we n’umugore we bakirijwe ’Champagne’ bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe ashimira inshuti za hafi zabahaye ikaze bongera kugaruka mu Rwanda.

Mu butumwa uyu muhanzi amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ntasiba kugaragaza ko yishimiye umugore yashatse ndetse n’inshuti za hafi zamushyigikiye mu mushinga w’ubukwe bwe.

Nyuma y’umunsi umwe Safi Madiba na Judithe bunze ubumwe bakaba umugore n’umugabo imbere y’amategeko n’imiryango, uyu muhanzi yashimiye Imana ndetse ahamya ko ‘yamuhaye umugore udasanzwe yahoze yifuza’.

Mu magambo 99 agize umutoma Safi yatuye Judithe biciye kuri Instagram nyuma yo kurushinga, yamuvuze ‘nk’umugore udasanzwe kandi w’umunyamutima’. Niyibikora Safi yashimangiye ko Judithe ari ‘umugore ufite ubwiza karemano ndetse hejuru ya byose akaba ari umunyembaraga’.

Bakirijwe Champagne ku kibuga cy'indege i Kanombe

Yagize ati “Ndagushimiye Mana kuri uyu munsi w’ibyishimo mu buzima bwanjye! Ngushimiye iyi mpano wampaye! Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe. Umugore mwiza ku mutima, umugore w’umunyamutima kandi ugira urukundo, umunyembaraga kandi wihangana, uw’ubwiza karemano imbere n’inyuma; hejuru ya byose kandi arasenga.”

Yongeyeho ati “Ndagukunda Judithe! Ni wowe nahoze nifuza kugira ngo nuzure. Mfite amashyushyu yo kuzabana nawe ubuzima nsigaje ku Isi. Nzakora igishoboka cyose mbe umugabo mwiza wahoze wifuza. Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya! Yari Madiba.”

Nyuma y’ubukwe bwa Safi Madiba na Judithe hadutse amakimbirane hagati y’uyu muhanzi na Umutesi Parfine bahoze bakundana. Uyu mugore yashinjaga Safi “ubupfubuzi no gukunda abagore b’ifaranga” ari nacyo cyabaye nk’igisembura uyu muhanzi asohora ibiganiro bagiranye amwihaniza.

Safi na Judithe bashobora kuzajya gutura muri Canada kuko uyu mugore asanzwe afiteyo ubwenegihugu, ibijyanye n’ikizakurikira ubukwe bwabo ntibarabivugaho byimbitse gusa amakuru aturuka mu itsinda rya Urban Boyz avuga ko bazakomeza gukora akazi k’umuziki nk’ibisanzwe.

Aba bombi barushinze hashize igihe gito bimenyekanye ko bakundana
Safi Madiba avuga ko Judithe ari 'impano idasanzwe Imana yamuhaye'
Safi na Niyonizera bari baragiye mu cyumweru cya buki muri Zanzibar
Safi yari amaze icyumweru ari muri Zanzibar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza