Salvador, umunyarwenya ukomeye yaje i Kigali gusetsa abakundana kuri Saint Valentin

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya wubatse izina muri Afurika y’Uburasirazuba, Patrick Idringi [Salvador] yaje i Kigali kwitabira igitaramo yatumiwemo cyo gususurutsa abakundanye ku mugoroba wa Saint Valentin.

Iki gitaramo kiri ku rutonde rw’ibiteganyijwe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018, giteganyijwe kubera i Nyarutarama kuri Hotel Villa Portofino guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza hagati mu ijoro. Ni ibirori bitegerejwemo urwenya rwo ku gipimo cyo hejuru n’uburyohe bw’umuziki.

Lilian Muhoza watumiye Patrick Salvador gutaramira i Kigali yabwiye IGIHE ko igitaramo cye kigomba kurangwa n’ibyishimo bishyigikira urukundo rw’abizihizanya na we umugoroba wa Saint Valentin akabasigira urwibutso.

Yagize ati "Ni umunyarwenya mpuzamahanga, tubitegura twakoze imitegurire y’igitaramo cy’abacuranzi ndetse twifuza kuzana n’umunyarwenya ukomeye mu karere, biba byiza iyo abakundanye bizihije umunsi wabo bacurangirwa ariko bakanarangwa n’inseko mu kwishimira urukundo."

Usibye Patrick Salvador utegerejwe gusetsa abakunda urwenya i Kigali, abitabira igitaramo cye baranasusurutswa n’itsinda ry’abacuranzi, MC Tino ndetse na Dj Africa uvanga umuziki w’indirimbo ziha akanyamuneza abakundanye.

Salvador yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2016 mu gitaramo nacyo cyabereye kuri Hotel ya Villa Portofino, yateyemo urwenya rw’ubutumwa burata ibigwi u Rwanda n’Abanyarwanda ariko akibanda ku buranga bw’abakobwa batuma urukundo ngo rwogera mu gihugu.

Ni umwe mu banyarwenya bubatse izina muri Uganda no muri Afurika y'Iburasirazuba
Salvador yageze i Kigali agaragaza ko yishimye
Yaje i Kigali gususurutsa abakundanye kuri Saint Valentin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza