Sano wahatanye muri Miss Rwanda yahuje imbaraga n’urungano batangiza umushinga wo kugabanya ubushomeri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mata 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Sano Cynthia washakaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 n’urubyiruko rutandukanye rwo mu Mujyi wa Kigali bahurije hamwe imbaraga mu buryo buryo bwo kwihangira umurimo no kwikura mu bushomeri.

Uru rubyiruko rwihurije hamwe rusanzwe ruba mu Muryango witwa Youth Alive, ukora ibikorwa byo gufasha; ni nawo wagize uruhare rukomeye ngo uwitwa Yannick wari urwaye impyiko abone ubushobozi bwo kujya kwifuriza mu Buhinde.

Aba basore n’inkumi bahuriye muri Kigali Protocol izajya ifasha mu kwakira abantu mu birori (ibyo bita mu ndimi z’amahanga protocol)’.

Ku ikubitiro bahereye mu gitaramo cya ‘Bigomba Guhinduka’ cyateguwe na Day Makers Ent. iyoborwa na Clapton Kibonke.

Sano uri mu bahagarariye uru rubyiruko yavuze ko bagize igitekerezo nyuma yo kubona ubushomeri mu rubyiruko rw’i Kigali nyamara hari byinshi rwakora bikarubyarira inyungu.

Ati “Twagize iki gitekerezo nyuma yo kubona uburyo urubyiruko muri Kigali rwirirwa rutaka ubushomeri, hanyuma nkusanya abakobwa n’abahungu kugira ngo dutangire gushaka uko twajya tubona amafaranga yo kwikenura. Abenshi bavuye mu muryango ufasha witwa ‘Youth Alive’.”

Yakomeje avuga ko batangiriye uyu mushinga muri Kigali kubera ko nta bushobozi buhagije bwo kugera mu ntara zose z’igihugu.

Mu cyerekezo cyabo, urubyiruko ruhuriye muri Kigali protocol ruvuga ko rufite gahunda yo kugenda rwegera n’urundi bitewe n’amahirwe ari muri ako gace, akaba yaganira na bo uburyo babyaza amafaranga amahirwe bafite.

Sano yanyuze mu marushanwa y’ubwiza atandukanye abera mu Rwanda arimo Miss & Mister Elegancy 2018 na Miss Rwanda 2019 ariko hose ntiyahiriwe no kwegukana ikamba na rimwe.

Sano utarahiriwe n'urugendo mu marushanwa y'ubwiza yahinduye umuvuno ajya mu byo kwakira abantu mu birori
Sano yavuze ko yagize igitekerezo nyuma yo kubona benshi mu rubyiruko muri Kigali bataka ubushomeri kandi hari aho bakura amafaranga
Sano n'abasore n'inkumi bibumbiye hamwe mu buryo bwo kurwanya ubushomeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza